Abasirikare Barenga 80 Ba RDC Bakomerekeye Mu Mirwano Muri Ituri

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, yavuze ko Leta yiyemeje kwita ku basirikare basaga 80 bakomerekeye mu ntambara irimo kubera muri Ituri.

Ni intambara ingabo za FARDC zirimo kurwana n’imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo ADF.

Minisitiri Kabanda kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko Leta izishyura ibishoboka byose kugira ngo abo basirikare bavurwe.

Yakomeje ati “Kuba umusirikare yakomerekera ku rugamba ni ibintu bisanzwe bijyanye n’umwuga we. Niba uri umusirikare ugakomerekera ku rugamba ugomba kumva ko byumvikana, ntabwo ari byiza ariko birumvikana.”

- Advertisement -

Yavuze ko abo basirikare batanze imibiri yabo kugira ngo barengere igihugu cyatewe n’umwanzi, ku buryo bakwiye kwitabwaho bakavurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version