Abasirikare Baturuka Mu Bihugu 11 By’Afurika Barangirije Amasomo Mu Rwanda

Abasirikare bakuru 48 baturutse mu bihugu bitandukanye (Senior Command and Staff) baraye bahawe impamyabumenyi nyuma y’amasomo mu bya gisirikare bari bamazemo umwaka. 29 muri ni Abanyarwanda mu ngabo z’u Rwanda, Abapolisi  b’u Rwanda babiri n’abasirikare 17 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Bavuga ko mu gihe cy’umwaka bari bamaze biga bungutse byinshi birimo no kumenya kuyobora ingabo ku rugamba kandi zikaba ari ingabo zirwanira mu ngeri zitandukanye haba ku butaka, mu mazi cyangwa mu kirere.

Intego yabo bose ngo ni ugukomeza guharanira ko umuturage atekana

Harimo n’abapolisi babiri ba Polisi y’u Rwanda

Amasomo barangije, ari ku rwego rwa Kaminuza ku cyiciro cya gatatu.

- Advertisement -

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira wari umushyitsi mukuru,  yasabye abasirikare bakuru barangije ariya amasomo mu ishuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College riherereye i Nyakinama kuyabyaza umusaruro barushaho gucunga umutekano w’abaturage.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira wari umushyitsi mukuru

Yabasabye gukomeza gucunga umutekano w’abaturage babyaza umusaruro aya masomo bahawe.

Muri uyu muhango hahembwe abasirikare batatu bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro bitandukanye bijyanye by’umutekano.

Umwe mu banyeshuri b’abanyamahanga wahawe iriya mpamyabumenyi witwa Maj Bervyn Gondwe akaba asanzwe ari uwo mu ngabo za Zambia zirwanira mu kirere yavuze ko afite gahunda yo gukomeza kunguka ubumenyi abinyujije ku mubano yagiranye na bagenzi be bamaze umwaka bigana.

Kurangiza ariya amasomo byahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 ishuri rikuru rya Gisirikari, Rwanda Defence Force Command and Staff College rimaze rishinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version