Rwamagana: Abarema Isoko Ry’Imbuto Ry’i Gishari Ntibazongera Kunywa Amazi Yanduye

Ubuyobozi bw’Ikigo gitunganya kikanagurisha amazi kitwa JIBU buherutse guha abarema isoko ry’i Rwamagana, i Gishari, ryigurishirizwamo imbuto n’imboga amazi atunganywa na ruriya ruganda kugira ngo bibarinde amazi yanduye.

Amazi yanduye ni amazi afite ibara cyangwa impumuro runaka cyangwa arimo udukoko tutagaragarira amaso.

Hari ubwo aba atagaragaza umwanda runaka ariko arimo ibinyabuzima bitagaragarira amaso biteza indwara zitandukanye zirimo n’inzoka zo mu nda.

Abakozi b’Uruganda JIBU bayobowe n’uwitwa Djibril Habiyaremye bahaye amazi abaturage barema ririya soko amazi mu macupa manini kugira ngo bajye banywa amazi asukuye.

- Kwmamaza -

Iki kigo gifite ahantu  57 mu Rwanda hatunganyirizwa amazi ya JIBU,  muri Kigali honyine hari ahantu 33.

Ushinzwe ibikorwa muri JIBU Rwanda witwa Bruno Tuyisenge  aherutse kubwira itangazamakuru  ko  ikibazo bahuye nabwo bagirangira gutunganya  ariya mazi, ari ukumvisha Abanyarwanda akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe batanyoye amazi atetse gusa.

Ati: ” Icyo twabanje gukora ni ukumvisha abantu akamaro ko kunywa amazi atunganyijwe bakava ku mazi atetse. Byabanje kugorana ariko imibare yerekana ko bagenda babyumva gahoro gahoro.”

Ku  munsi muri rusange  batunganya amazi angana na Litiro 10,000 ariko ngo hari ubwo amazi atunganywa ashobora kwiyongera bitewe n’uko abantu bayacyeneye ahantu runaka.

Abakozi ba JIBU
Umwe mu bacuruzi b’i Gishari yahawe akazi ko kujya acuruza amazi kugira ngo abaturage batabura amazi meza
Bimwe mu byamamare kuri Instagram byari byagiye muri kiriya gikorwa
Abaturage bishimiye kunywa amazi meza bitabaye ngombwa ko bayateka ngo bihumanye ikirere
Amazi ni isoko y’ubuzima
Tuyisenge Bruno asobanura uko ariya mazi atunganywa
Uwamahoro Rehema uyobora abacuruzi ba JIBU ku rwego rw’igihugu
Djibril Hakuziyaremye aganira n’itangazamakuru

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version