Kigali : Hari Salon Itunganya Imisatsi Y’Abana GUSA

Ahitwa Nyarutarama mu Karere ka Gasabo hari salon yita ku misatsi y’abana gusa. Ni abana bafite hagati y’umwaka umwe n’imyaka 11 y’amavuko kandi b’ibitsina byombi. Iki cyumba gitunganya imisatsi y’abana bakise NIK Salon.

Abana aho bava bakagera bakunda gukina. Imikino y’abana ituma bahora bumva bakwisanzura bityo kubogosha batuje bikaba ihurizo ku babyeyi benshi.

Aho batunganyiriza imisatsi y’abana muri iriya salon hakozwe k’uburyo umwana yogoshwa asa n’uri mu bikorwa bye bya buri munsi birimo n’imikino nko gutwara imodoka n’ibindi.

Bicara mu ntebe zifukuwe mu modoka k’uburyo umwana yumva aguwe neza

Intebe bicaramo babogosha zakorogoshowe mu bikinisho nk’imodoka k’uburyo umwana atita cyane ku muntu uri kumwogosha no kuba imashini imuri ku mutwe, ahubwo ahugira mu gutwara iyo modoka ye ariko umwogoshi nawe ari mu kazi ke.

- Kwmamaza -

Kubera ko ababyeyi hafi ya bose ku isi baba bashaka ko abana babo basa neza, bahora bashaka ahantu heza kandi hatekanye hakwiye gutunganya imisatsi y’abana be.

Bogosha abana bafite guhera ku mwaka umwe kugeza ku myaka 11 y’amavuko

N’ubwo ntawakwemeza ko iyi ari yo salon ya mbere kandi ikora neza kurusha izindi, ariko nayo iri muzo umubyeyi yakogesherezamo uwo yibarutse.

Abana bogosherwa muri iki cyumba ni abafite guhera ku mwaka umwe kugeza ku myaka 11.

Mu gihe abana baba bari kugoshwa, ababyeyi babo baba bari kunywa agakawa cyangwa ikindi bashaka.

Bitunganyirizwa mu gikoni kiri hirya gato kugira hatagira ikibangamira ikindi muri ibi byombi.

Muri icyo gikoni hatekerwa indyo nyafurika n’ibindi.

Abakora muri iyi salon bavuga ko bakora uko bashoboye ngo bahe abana babagana serivisi zo kubogosh nziza zijyanye n’imideri igezweho kandi ihesheje abana agaciro.

Umwe mu batanga serivisi muri iyi salon witwa Astèlie Ngarambe  yabwiye Taarifa uko bakora.

Ati : “Iyi niyo salon nzi ya mbere mu Rwanda itanga izi serivisi mu Rwanda. Yibanze k’ugufasha abana kugaragara neza kandi mu buryo bugezweho bwo kwerekana imisatsi no gutunganya imisatsi. Intego yacu ni ugushyiraho ahantu heza, hashimishije aho abana batarambirwa ngo ni uko hari umuntu uri kubogosha.”

Ngarambe avuga ko aho we na bagenzi be bakorera hashyizwe kandi n’ibicuruzwa bisanzwe by’imisatsi yagenewe umusatsi nyafurika ku bana no ku bantu bakuze.

Abatunganya imisatsi y’abana ngo baratojwe bihagije kugira ngo bamenye uko umuntu mukuru yogosha umwana atarira cyangwa ngo yumve abangamiwe.

Bamwe mu bogoshera muri iriya salon ni ababyeyi bafite abana bangana cyangwa baruta gato abaza kwiyogoshereza hariya.

Ibi bituma bogosha bariya bana bazi neza ko babitwaraho.

Abana b’ibitsina byombi barogohwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version