Abasirikare B’u Rwanda Batangiye Kwambara Amapeti Mu Gituza

Guhera kuri uyu wa Mbere Taliki 09, Mutarama, abasirikare b’u Rwanda batangiye kwambara amapeti mu gituza ku myambaro itari iyo mu Biro cyangwa mu birori.

Aya mapeti bazajya bayambara ku myenda y’akazi yifashishwa mu gucunga umutekano cyangwa ku rugamba (combat uniform / field uniform).

Icyakora ku myambaro y’ibirori cyangwa iyo mu Biro, amapeti azakomeza kwambarwa ku ntugu.

Haba kuri ba ofisiye bambaraga amapeti ku ntugu zombi cyangwa abasirikare bato bambaraga ipeti mu ibara ry’umuhondo cyangwa ubururu bw’ikirere ku ngabo zirwanira mu kirere, ku rutugu rw’iburyo, bose ipeti ryimuriwe mu gituza, ku gitambaro cy’icyatsi cya gisirikare kimadikwa ku ishati.

- Kwmamaza -

Iyi myambarire imeze  nk’iy’Ingabo z’u Bwongereza cyangwa iza Amerika.

Ni amapeti afasha mu gihe cy’intambara kubera ko umwanzi aba adashobora kuyabonera kure iyo ari mu gituza kurusha uko byagendaga ari ku ntugu.

Ikindi ni uko  hakozwe impinduka nto mu miterere y’amapeti ku basirikare bato.

Ipeti ni ikimenyetso gikomeye mu gisirikare, kuko ari ryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

Mu ukurutanwa mu mapeti habanza icyiciro cy’abasirikare bato  bafite amapeti ya Soluda( soldat) na Kaporali( corporal).

Icyiciro cya kabiri kirimo amapeti y’abasuzofisiye bato, aribo Sergeant; Premier Sergeant.

Icyiciro cya gatatu ni Abasuzofisiye Bakuru, barimo Sergeant Major; Adjudant, Adjudant Chef.

Icyiciro cya kane kigizwe n’Abofisiye Bato, aribo Suliyetona; Liyetona na Kapiteni. Inyuma haza icyiciro cya gatanu ni Abofisiye Bakuru, barimo Major; Liyetona Koloneli na Coloneli.

Icyiciro cya gatandatu ari na cyo gikuru mu gisirikare, ni icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali.

Abo ni Brigadier Général, Général Major, Lieutenant Général na Général.

Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kumuha ipeti ryisumbuye ry’agateganyo kugira ngo akore imirimo ijyanye na ryo.

Biremewe ko umusirikare atizwa ipeti by’agataganyo kugira ngo akore imirimo runaka.

Iyo izo nshingano zirangiye, ararisubiza.

Icyakora umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ntera umusirikare ashobora kwemeza ipeti ry’agateganyo ku buryo bwa burundu.

Hagati y’abasirikare bafite ipeti rimwe, uburemere burebwa hashingiwe ku zindi nshingano afite, itariki yazamuriweho mu ntera ndetse na nomero imuranga mu gisirakare, bayita army number.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version