‘Yishe’ Abana Be Imirambo Ayijugunya Mu Ngarani

Ku myaka 28 y’amavuko, umugabo witwa Nelson Momanyi Ontita wo muri Kenya akurikiranyweho kwica abana be babiri imirambo akayijugunya mu ngarani. Umwe muri abo bana yari afite imyaka ibiri y’amavuko undi afite imyaka 10.

Kuri uyu wa Mbere taliki 09, Mutarama, 2023 ukekwaho buriya bwicanyi yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rw’ahitwa Kiobegi muri Kisii kugira ngo asomerwe ibyo ashinjwa.

Urukiko rwategetse ko nyuma yo gusomerwa ibyo aregwa, aba asubijwe muri gereza mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kurushaho kwegeranya ibimenyetso nk’uko byasabwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibyo bugikusanya mu idosiye buregamo uriya mugabo.

Ikindi  ni uko ubushinjacyaha buvuga ko uriya muntu agomba kubanza gusuzumwa uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Ukurikiranyweho buriya bwicanyi, acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Nyangusu, akazatangira kuburanishwa taliki 23, Mutarama, 2023.

Ubwo yabazwaga icyo avuga ku byo ubushinjacyaha bwari bumaze kumusabira, uregwa ntacyo mu by’ukuri yabivuzeho ahubwo yabwiye abari aho ko akiri umwana Se yacaga Nyina inyuma.

The Nation yanditse ko ku mirambo ya bariya bana hagaragaragaho ibikomere binini mu mutwe no ku ijosi.

Uwabishe[haracyekwa Se] yabajugunye mu ngarani ituranye n’umurima w’ibigori.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version