Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatalibani Barekuye Imfungwa Zose Ziri Muri Gereza Bafashe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Iterabwoba

Abatalibani Barekuye Imfungwa Zose Ziri Muri Gereza Bafashe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2021 12:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07, Kanama, 2021 nyuma yo kwigarurira agace ka Jawzjan karimo umujyi w’ahitwa Sheberghan , Abatalibani barekuye imfungwa zari zifungiye muri iyo gereza.

Hari video yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana izo mfungwa zisohoka muri gereza ziruka.

Kubohora ziriya mfungwa ni ikintu gikomeye kandi cyarushijeho guca intege ingabo za Leta

Sheberghan niho Bwana Abdul Rashid Dostum wahoze ari Visi Perezida wa Afghanistan.

Abahatuye bari bamaze iminsi basabwa guhaguruka bakarwanya Abatalibani batizigamye.

Hari amakuru atangazwa na BBC avuga ko kugeza ubu hari abaturage 150 bihuje n’ingabo za Afghanistan ngo bazifashe guhangana na bariya barwanyi.

Akandi gace Abatalibani baherutse kwigarurira ni akitwa Zaranj mu Ntara ya  Nimroz.

Ubu urugamba rwo kwigarurira izindi Ntara zirimo Herat, Kandahar na Lashkar Gah rurarimbanyije.

Abatalibani  baherutse kurasa kandi bica uwahoze ari Umuvugizi wa Perezida wa Afghanistan Ashraf Ghani, bamwiciye mu Murwa mukuru Kabul.

Imfungwa zikunze kurekurwa n’abarwanyi bafashe agace zifungiwemo

Muri icyo gihe kandi bateze igisasu kuri Minisiteri y’ingabo ya Afghanistan bashaka kwica Minisitiri ariko Imana ikinga akaboko.

Kuki Inyeshyamba Zikunze Kurekura Imfungwa z’aho zafashe?

Ni ibintu bikunzwe gukorwa n’abarwanyi ahantu aho ari ho hose abarwanyi bageze.

Zimwe mu mpamvu zibitera ni ukugira ngo bazamure icyizere muri abo bafungwa ndetse n’abo mu miryango yabo.

Iyo inyeshyamba zifunguye abafungwa bizifasha no kubona abarwanyi bazifasha cyane cyane iyo hari mo bamwe bumva ko bafunzwe barengana.

Mu mfungwa kandi haba harimo abasanzwe bazi neza uko agace runaka gateye, k’uburyo baba bashobora gufasha inyeshyamba kugira amakuru y’inyongera yazifasha mu guhashya ingabo za Leta.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanfeaturedImfungwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Nihura N’Intambara Ya Gicengezi Muri Mozambique Izabyitwaramo Ite?
Next Article Inka Perezida Kagame Yoroje Umusaza Warwanye Intambara Y’Isi Irakamwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?