Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatalibani ‘Bari Hafi’ Kwigarurira Afghanistan Yose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abatalibani ‘Bari Hafi’ Kwigarurira Afghanistan Yose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 August 2021 11:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu byumweru bibiri bishize, ingabo za Afghanistan zimaze igihe zihanganye n’Abatalibani ariko byo kwigerezaho kuko bigaragara ko nta bushake bwo ku rugamba zifite. Byatangajwe ko zimwe zatangiye kuyabangira ingata zihungira muri Pakistan.

Amakuru aturuka i Kabul atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga nka CNN na Reuters aravuga ko abarwanyi b’Abatalibani bakomeje kwirukana ingabo za Afghanistan mu birindiro byazo k’uburyo ubu bamaze kwigarurira intara za Helmand n’iya Kandahar ndetse zikaba zototera Umurwa mukuru Kabul.

Umuvugizi w’Abatalibani avuga ko abarwanyi be baherutse kurasa ibisasu ku kibuga cy’indege cya Kandahar mu rwego rwo gukura umutima abasirikare bakirinda no kubaha umuburo w’uko bugarijwe, bashatse bakuramo akabo karenge!

 

Ubuyobozi bw’ikibuga cya Kandahar bwatangaje ko ingendo zose z’indege zahagaritswe kubera ko ikibuga cyangiritse ariko ngo nta muntu wahaguye cyangwa ngo ahakomerekere.

Abazi imiterere y’ikibuga cya Kandahar bavuga ko Abatalibani nibaramuka bagifashe, bizabaha uburyo bwiza bwo kuhatangirira ibindi bitero bigamije kwigarurira ahandi hose hasigaye muri kiriya gihugu.

Abatalibani bari kwivuga ibigwi kubera ko ngo bamaze gufata ubutaka bufite ubuso bungana na kimwe cya kabiri cy’ubuso bwose bwa Afghanistan.

Hagati aho Perezida Ashraf Ghani yanenze Amerika ko yasize igihugu cye mu kangaratete!

Bigaruriye kandi ahantu hose hahuza Afghanistan na Iran ndetse na Pakistan.

Hari ubwoba ko umunsi bariya bariya barwanyi bigaruriye Intara za Herat, Kandahar na Lashkar Gah bizatuma abari bazituye bahura n’ibibazo birimo no kubura ibiribwa n’amazi ndetse n’imiti.

Mu mpera za Gicurasi, 2021 nibwo intambara hagati y’ingabo za Afghanistan n’abarwanyi b’Abatalibani yubuye.

Abarwanyi b’Abatalibani batangije imirwano mu byumweru bike byakurikije itangazo rw’uko ingabo z’Abanyamerika zigiye gutangira kuvanwa ku butaka bwa kiriya gihugu.

Bari bagamije kubuza urujya n’uruza hagati y’Umurwa mukuru Kabul n’Intara ziherereye mu Majyaruguru y’Afghanistan.

Nyuma y’uko intambara itangiye, Umugaba w’Ingabo za kiriya gihugu witwa General Mohammad Yasin Zia  yasuye ahari kubera iriya mirwano atangaza ko ibintu byasubiye mu buryo ndetse ko Abatalibani bakubiswe inshuro.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua bivuga ko igisirikare cya Afghanistan kigambye ko kishe abarwanyi barenga 50 abandi 60 barakomereka.

Ibi ariko byaje guhinduka, ubwo abarwanyi b’Abatalibani babigobotoraga, bagatangira kubotsa igitutu.

TAGGED:AbatalibaniAfghanistanfeaturedIngaboPakistan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Gihe Kitageze Ku Masaha 24 Indi Modoka Ihiriye I Nyamata
Next Article Kagame Yakiriye Perezida Suluhu Muri Village Urugwiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?