Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abatalibani Biyemeje Guhangana N’Ingabo Z’Amerika Zikiri Muri Afghanistan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abatalibani Biyemeje Guhangana N’Ingabo Z’Amerika Zikiri Muri Afghanistan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 May 2021 1:37 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu gihe hasigaye igihe gito kugira ngo ingabo z’Amerika zitahe ariko ubu zikaba zarongerewe igihe, byarakaje Abatalibani. Ingabo na Polisi baryamiye amajanja biteguye ko abarwanyi b’Aba Taliban bashobora kubyuririraho bagatangira guhungabanya umutekano w’igihugu.

Byari bitaganyijwe ko guhera kuri uyu wa 01, Gicurasi, 2021 ari bwo igihe cyo gutangira gucyura ingabo z’Amerika kiri butangire.

Gucyura bariya basirikare bizakorwa mu byiciro kandi mu buryo butandukanye ariko ubutegetsi bwa Joe Biden bwavuze ko byakwigizwa imbere bikazatangira tariki 11, Nzeri, 2021.

Ubu mu murwa mukuru wa Afghanistan umutekano wakajijwe, bariyeri zishyirwa henshi.

Henshi muri uriya murwa mukuru hari gucicikana abasirikare n’abapolisi bafite imbunda ziremereye.

Amasezerano y’uko ingabo z’Amerika zigomba gutangira kuva muri kiriya gihugu muri Gicurasi 2021 yashyizwe umukono hagati y’ubutegetsi bwa Donald Trump n’ubw’i Kabul ariko Abatalibani nabo bakarekeraho aho kugaba ibitero hirya no hino.

Ubutegetsi bwa Biden bwo bwemeje ko kubacyura byaba bigenje amaguru make, bikazatangira gukorwa tariki 11, Nzeri, 2021.

Hashize ibyumweru bike muri Afghanistan hicwa abaturage benshi kandi bakicwa binyuze mu

Kuva Biden yatangaza ko abasirikare be bazatangira gucyurwa muri Nzeri, 2021, umutekano warushijeho guhungabana kuko Abatalibani bongereye ibikorwa by’urugomo, ndetse biza gutuma batitabira inama bari batumiweho n’Amerika ngo bahurire i Istanbul muri Turukiya.

Ingabo z’Afghanistan nazo ziri maso.

Haracyari ibiganiro byo kureba niba Abatalibani bazisubira, bakemera kujya ku meza y’ibiganiro.

Abatalibani bo batangaje ko igihe cyose abasirikare b’Amerika bazaba badatashye iwabo, hakurikijwe amasezerano yasinywe ku ngoma ya Trump,  bazahura n’ibibazo.

Icyo bifuza ni uko nta musirikare w’igihugu cy’amahanga ugomba kuba ku butaka bwabo.

The Reuters yanditse ko ku rundi ruhande, Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko Abatalibani nibaramuka bagabye igitero ku ngabo z’Amerika, zizitabara  hakoreshejwe imbaraga zose zifite mu karere Afghanistan iherereyemo.

Ikindi ni uko ibiganiro bikomeje mu rwego rw’ububanyi n’amahanga kugira ngo Abatalibani babe bakwemera ibiganiro.

Ingabo z’Amerika hari abatazishaka ku butaka bwa Afghanistan
TAGGED:AbarwanyiAbatalibaniAfghanistanfeaturedItarikiTurikiyaUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article COGEBANQUE Ifite Umuyobozi Mukuru Mushya
Next Article Abafaransa Bavugaga Ko Baje ‘Gufasha Abahutu Kurwanya Abatutsi’ Bateye Igihugu- Gatabazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Imirwano Hagati Ya Israel Na Hamas Yubuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamerika Baramagana Perezida Wabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?