Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Iran Bishimiye Ko Ikipe Yayo Yatsinzwe N’Amerika

Mu mijyi imwe n’imwe ya Iran, bamwe mu batavuga rumwe na Leta baraye abandi bazindukira mu myigaragambyo yo kwishimira ko Amerika yaraye itsinze Iran mu mukino baraye bakinnye. Ni umwe mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera i Doha muri Qatar.

Hamwe muho bazindutse bishimira ko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Iran yatsinzwe ni ahitwa Saqez.

Abantu bishimye k’uburyo no mu ijoro ryacyeye yari abaturikije ibishashi by’ibyishimo, ibyo bita feux d’artifice.

Igitego cya mbere cya Amerika(uretse ko ari nacyo cyatsinzwe cyonyine), cyagiyemo ubundi hakurikiraho kwishima kw’abatuye Saqez.

- Kwmamaza -

Bagiye mu muhanda bacana imuri baturitsa ibishashi by’ibyishimo kubera ko ikipe ya Iran yatsinzwe.

Bahise bashyira iyo video kuri Twitter.

Ibi byabaye mu gihe muri Iran  hamaze igihe hari imidugararo y’abaturage bavuga ko badashaka ubutegetsi bw’i Teheran kubera ko babushinja kutubaha ikiremwamuntu.

Ni imyigaragambyo yatangiye Taliki 16, Nzeri, 2022 nyuma y’urupfu rw’umugore bivugwa ko yakubiswe na Polisi ya Iran imuziza kutubaha itegeko ryo kwambara ukikwiza, uwo mugore akaba yaraguye muri gereza nyuma y’iminsi mike afunzwe.
Uriya mugore yavukaga mu Mujyi wa Saqez.

Si muri uyu mujyi abantu bishimiye gutsinda kwa Iran honyine, ahubwo no mu wundi witwa Sanandaj n’aho ni uko byagenze.

Ifirimbi ya nyuma ikivuga, abaturage bo muri uyu mujyi basohotse bajya mu modoka zabo batangira kuvuza amahoni y’ibyishimo ko Washington itsindiye Teheran i Doha.

Ahandi bishimiye kuri uru rwego ni ahitwa Mahabad, Marivan, Paveh n’i Sarpol-e Zahab.

Uko bigaragara, ikintu cyose Amerika izahuriramo na Iran ntikizabura kugira n’isura ya Politiki!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version