Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police, Dany Munyuza yabwiye aba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda ko bagomba kuva i Gishari barahinduye imyumvire.
Ni imyumvire avuga ko igomba guhinduka, bakagira imiterereze myiza irimo gukora akazi kabo kinyamwuga, gukunda igihugu no kumvira.
Ati: “Ndabasaba kuva hano mwahinduye imitekerereze. Mujye mugira imitekerereze myiza, mukore akazi neza uko mwakigishijwe mubyongereho gukunda igihugu no gukora kinyamwuga kandi mukurikize amabwiriza y’ubuyobozi bitari mu magambo gusa ahubwo mubishyire mu bikorwa.”
Yabasabye kuzaganiriza abo bazaba bakorana, bakabagezaho ibyo bungukiye mu mahugurwa, kandi nabo bagahora bihugura.
IGP Munyuza yabibukije akamaro ko kugira ikinyabupfura mu byo bakora, bakirinda ubusinzi na ruswa n’ubusambanyi kuko bibagiraho ingaruka bikazigira no ku kamaro bari kuzagirira igihugu muri rusange.,
Yabanabashimiye ubwitange bagaragaje mu mahugurwa abibutsa ko bagomba guhora bazirikana kuzuza inshingano zabo nka ba suzofisiye birinda ibishuko byo hanze bishobora gutuma batazubahiriza uko bikwiye.
Umuyobozi w’ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora bushyigikiye ikigo abereye umuyobozi mu rwego rwo gutuma habaho imigendekere myiza y’amahugurwa.
CP Niyonshuti yashimiye n’abarimu basanzwe bigisha muri kiriya kigo kandi abwira abarangije amasomo ko yizeye ko bazakoresha neza ibyo bahigiye.
Abapolisi 239 n’abacungagereza umunani bo ku rwego rwa ba suzofisiye (Non Commissioner Officers) nibo barangije amahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kabiri Taliki 29, Ugushyingo, 2022.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 13 atangwa mu gihe cy’amezi ane.
Atangirwamo amasomo atandukanye agizwe n’imyitozo ngororangingo, akarasisi, gukoresha intwaro no kurasa, gusoma ikarita, kugarura umutekano n’ituze rusange, amasomo y’ubuyobozi, ubumenyi bwo gusesengura amakuru, imiterere n’inshingano za sitasiyo za Polisi, imyitwarire y’abapolisi n’andi masomo atandukanye.