Perezida Kagame Yihanganishije Abo Mu Miryango Ifite Abaguye Ku Rugamba Mu Mwaka Wa 2022

Umugaba w’Ikirenga  w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifurije ingabo z’u Rwanda n’inzego zose zishinzwe umutekano umwaka mushya kandi muhire wa 2023.

Yafashe mu mugongo abo mu miryango ifite abasirikare baguye ku rugamba u Rwanda rwagiye gufashamo amahanga kugarura amahoro no kuyabumbatira.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubaba hafi.

Ibyo bihugu ni Mozambique aho rufasha iki gihugu kurwana n’ibyihebe  na Repubulika ya Centrafrique aho rufasha mu gutsimbataza amahoro.

- Advertisement -

Muri Nzeri, 2021, Perezida Kagame yasuye abasirikare  n’aba Polisi b’u Rwanda boherejwe muri Mozambique kuhagarura amahoro.

Icyo gihe yabashimiye uko bakora akazi kabo, ababwira ko imbere hakiri akandi kazi.

Mu Mafoto: Ingabo Z’U Rwanda Na Polisi Yarwo Muri Mozambique Bahagaze Bwuma

Perezida Kagame aherutse kuvugira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ko hari abandi basirikare boherejwe muri Mozambique mu kazi ko gukomeza kwirukana ibyihebe aho byahungiye hose.

Mu mezi make ashize, yoherereje ubutumwa abapolisi b’u Rwanda  baba muri Repubulika ya Centrafrique bujyanwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Hari kuwa Gatandatu taliki ya 15 Mutarama 2022.

Aba bapolisi bagizwe n’amatsinda abiri ya RWAFPU1 ifite inshingano zo kurinda inyubako z’Umuryango w’Abibumbye no gucunga umutekano w’abacamanza b’urukiko mpanabyaha rwihariye, n’itsinda RWAPSU rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri guverinoma ya Centrafrique ndetse n’umuyobozi mukuru w’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA).

Mu ijambo Umukuru w’u Rwanda yagejeje kuri aba bagabo n’abagore bacungiye u Rwanda n’amahanga umutekano ribifuriza ishya n’ihirwe mu mwaka wa 2023 nk’uko rigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro bye,  yabashimiye ubwitange bagaragaje mu mwaka wa 2022 ndetse abasaba gukomereza aho no mu mwaka wa 2023 uzatangira ku wa Mbere taliki 01, Mutarama, 2023.

Yabibukije kandi gukomeza guhagarara bemye mu nshingano zabo no mu kinyabupfura cy’ubunyamwuga basanganywe kugira ngo batazasiga icyasha indangagaciro z’Abanyarwanda.

Mu mpera z’ijambo rye. Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda n’inzego zose z’umutekano Paul Kagame yabwiye abashinzwe umutekano ko no mu mwaka wa 2023 bagomba gukomereza aho bari bagejeje kugira ibyo Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya hatazagira ubihungabanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version