Abaturage 52 ‘Bajyanywe Mu Bitaro’ Nyuma Yo Kunywa Ikigage Mu Bukwe Bwa Gitifu

Uwari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu kari mu Murenge wa Munyaga muri Rwamagana(ubu yahagaritswe mu nshingano) yakoresheje ubukwe mu mpera z’Icyumweru gishize mu babutashye hagaragaramo abantu 52 barwaye k’uburyo bajyanywe mu bitaro.

Bivugwa ko abo baturage bakirijwe ikigage barakinywa kibagwa nabi.

Ubukwe bw’uriya muyobozi bwabereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, ariko kwiyakira bibera i Rwamagana mu Kagari ka Nkungu ari n’aho umugore we akomoka.

Kwiyakira byabereye kwa Nyirabukwe utuye muri ako Kagari.

- Advertisement -

Abatashye biriya birori bahawe ikigage , gusa uriya muyobozi ntiyari ahari nk’uko Igihe yabyanditse  ndetse ngo ntiyari yahageze umunsi wose.

Byabereye mu Karere ka Rwamagana
Abaturage bahuye n’ikibazo ni abo mu Kagari ka Nkungu, Umurenge wa Munyaga

Mu batashye buriya bukwe harimo uwanduye COVID-19…

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwaraye bubwiye itangazamakuru ko mu bantu bari bitashye ibirori kwa Nyirabukwe wa Gitifu hari umwe wagaragayeho ubwandu bwa COVID-19.

Ikindi ngo ni uko mu kwitabira biriya birori, abaturage b’i Nkungu batakurikije amabwiriza yose kandi neza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi yagarutse ko gicyekwa ko cyaba cyarateye uburwayi abaturage banyoye kiriya kigage.

Ngo ni amasaka bashigishemo ikigage batirigeze bayoronga!

Radjab Mbonyumuvunyi yagize ati: “Iby’ibanze byagaragaje ko harimo isuku nke muri icyo kigage, gusa biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby’isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y’ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyoyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”

Gusa ngo abarwayi ntibakomerejwe ahubwo bageze kwa muganga barasezerwa barataha.

Gitifu yahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza risesuye…

Mbonyumuvunyi avuga ko  gitifu yahagaritswe kugira ngo habanze hakorwe iperereza barebe niba nta ruhare yabigizemo.

Icyakora yahagaritswe ‘by’agateganyo.’

Ikigamijwe ni ugukora icukumbura ryimbitse ngo harebwe niba nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare bigatera ingaruka zageze ku baturage yari ashizwe kuyobora.

Ubu hashyizweho itsinda ryo kubigenzura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version