Perezida Mnangagwa Yirukanye Minisitiri Wari Inkoramutima Ye

Umukuru wa Zimbazwe Emmerson Mnangagwa yirukanye Minisitiri w’umutekano mu gihugu wari usanzwe ayobora n’Ishami rishinzwe ubutasi mu gihugu ryitwa Central Intelligence Organization amuzira imyitwarire igaragaza kutiyubaha.

Abaye Minisitiri wa gatanu Perezida Emmerson Mnangangwa yirukanye mu myaka itanu amaze ku butegetsi.

Bivuze ko buri mwaka yirukana Minisitiri.

Iby’uko Minisitiri Owen Ncube yirukanywe azizwa kwitwara nabi, bitangazwa n’abo mu Biro bya Perezida Mnangagwa ariko hari amakuru avuga ko  Minisitiri Ncube yari amaze igihe anenga ibibera mu ishyaka riri ku butegetsi ZANU PF.

- Advertisement -

Ubu bwumvikane bucye buvutse nyuma y’amatora y’ubuyobozi muri ZANU PF aherutse kuba.

Niyo matora ya mbere yabaye muri ZANU PF kuva uwahoze ayobora Zimbabwe witwa Robert Mugabe yakurwa ku butegetsi mu mwaka wa 2017 agasimburwa na Mnangagwa wari usanzwe ari Visi Perezida we.

Bivugwa ko Ncube yari asanzwe atarebwa neza  na Washington ndetse na London kubera ko abakozi b’ibiro bye bavugwaho gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Harare.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version