Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abaturage Ba Centrafrique Bari Guhunga Ku Bwinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abaturage Ba Centrafrique Bari Guhunga Ku Bwinshi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 May 2023 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Teritwati ya Ango ahitwa Bas-Uela muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo buvuga ko hari impunzi nyinshi zaturutse muri Centrafrique zimaze kubahungiraho. Harabarurwa abagera ku bantu 2000.

Abakora muri Sosiyete sivile bo muri kiriya gice bavuga ko igihangayikishije ari uko abaturage bo muri kiriya bari basanzwe bafite ibiribwa bike.

Ikinyamakuru cy’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kitwa Radio Okapi kivuga ko abantu ba mbere bageze muri Teritwari ya Ango aho Bas-Uela iherereye, guhera taliki 20, Gicurasi, 2023.

Ibi byemezwa na Adiminisitarateri w’iyi Ntara witwa Marcelin Bekabisia.

Bivugwa ko bariya baturage bari guhunga imirwano ikomeje guca ibintu hagati y’abarwanyi ba Seleka n’abandi bagize umutwe bise ‘Zande’ ukomoka mu gace ka Zemio gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Abaturage bavuga ko ikibazo ari uko umubare w’abahunga udasiba kwiyongera.

Umwe mu bahatuye avuga ko biteguye kuzasonza kubera ko no mu mwaka ushize umusaruro wabaye mubi.

We na bagenzi be bavuga ko uko impunzi ziturutse mu baturanyi babo zizakomeza kwiyongera ari ko inzara izarushaho kubazonga.

Ku ruhande, hari amakuru avuga ko hari abarwanyi bo muri Seleka bari mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Marcelin Bekabisia ashinja bariya barwanyi gusahura abaturage no kwiba imyaka ikiri mu mirima.

Bwana Bekabisia asaba ubuyobozi bwa DRC kubatabara bukabohereza ingabo n’abapolisi bo guhangana n’abo bagizi ba nabi.

TAGGED:AbarwanyiCentrafriquePolisiSeleka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Fulgence Kayishema Yari Yariyise Umurundi Donatien Nibashumba
Next Article Ubushinwa Bwiyemeje Gufasha DRC Guteza Imbere Ikoranabuhanga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Centrafrique: Touadéra Yongeye Gutsinda Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Urutonde Rw’Ibyo Trump Asaba Umuyobozi Mushya Wa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Z’Abaturage Ba DRC Zimuriwe Mu Nkambi Ruhigi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Inzu Z’Abapolisi Zahawe Inkongi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?