Abaturage Barasabwa Kugirira RIB Icyizere, Ntibayitwaremo Umwikomo

Umugenzuzi mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Bwana Modeste Mbabazi yabwiye bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu bari baje mu muhango wo gutangiza ‘ukwezi’ kwahariwe ibikorwa bya RIB mu baturage ko bagomba kumenya ko ruriya rwego rubereyeho kubaha serivisi zituma bahabwa ubutabera bityo ko bagomba kurugirira icyizere.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.

Insanganyamatsiko y’ibikorwa bya RIB muri uku kwezi yiswe ‘ Guhabwa Serivisi Inoze Ni Uburenganzira -Turwanye Ruswa n’Akarengane.’

N’ubwo Urwego rw’ubugenzacyaha rumaze imyaka ine irengaho gato, hari abaturage benshi batarasobanukirwa ko ibibazo byose bitagomba gukemurwa narwo.

- Advertisement -

Hari abashyira abagenzacyaha ibibazo byagombye gukemurwa n’izindi nzego harimo n’iz’ibanze harimo n’ubwunzi.

Modeste Mbabazi yabwiye abaturage ko ba Nyabihu ko ubusanzwe hari ibibazo uru rwego ruba rugamba gukemura ariko ko hari ibindi byatwa ‘sivile’ bikemurwa n’izindi nzego.

Modeste Mbabazi aganira n’abaturage

Hari bamwe mu baturage bageza ibibazo byabo ku bagenzacyaha batabicyemura nk’uko babishaka, bagasubira mu ngo zabo bafite ingingimira ku mutima, bakeka ko banze guhabwa serivisi.

Umugenzacyaha ugejejweho ikibazo agasanga kitari mu byo agomba gukemura ngo asobanurira umuturage aho yakijyana.

Ubukangurambuga RIB yatangije buranahuza inzego z’ibanze, MAG, n’izindi zifasha kwegera abaturage kumenya aho babyohereza ibireba RIB ikabicyemura ariko n’izindi nzego zigakemura ibyazo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage witwa  Simpenzwe Pascal yasabye abatuye aka  Akarere ubufatanye mu gukumira icyaha cyo gusambanya abana kuko ubu abatewe inda bageze 107 kuva mu kwezi kwa mbere kugeza ubu.

Ikibabaje, nk’uko abivuga, ni uko hari ababyeyi bahiramo kwiyunga n’ababasambanyirije abana.

Hari ikibazo cyo kunga ibyaha byo gusambanya abana.

Ubukangurambaga, RIB, iri gukora muri iki gihe bufite umwihariko w’uko n’ikigo MTN –Rwanda kiri gufatanya n’uru rwego mu kuburira abaturage uko bakwirinda abatekamutswe babatwarira amafaranga binyuze kuri Mobile Money.

Ubundi bukangurambaga RIB yakoze mu myaka yashize bwibanze k’uguhashya ihohoterwa rikorerwa abana, icuruzwa ry’abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bibazo.

Ni gahunda kandi ngarukamwaka igamije kwegereza serivisi za RIB abatuye kure ya Sitasiyo mu Mirenge yitaruye.

Abaturage basobanuje abagenzacyaha uko ibintu bikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version