Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yatsindiwe Imbere Y’Umukuru W’Igihugu

Mu mukino wa nyuma wa Handball waraye uhuje Ikipe y’u Rwanda n’iya Misiri, warangiye Misiri irutsinze ku manota 51 kuri 29. Perezida Kagame yari ahari ngo ashyigikire ikipe y’igihugu cye ariko yanze inanirwa gutsinda. Wari umukino w’abatarengeje imyaka 18 y’amavuko wabereye muri BK Arena.

Bijya gukomerana u Rwanda, rwatangiye rukora amakosa bituma Misiri ibona ko rufite igihunga.

Yahise  itangira kurutsinda amanota rugikubita.

Ikindi gisa n’aho cyari akarusho kuri Misiri ni uko yari ifite abakinnyi benshi barebare ugereranyije n’ab’u Rwanda, ibi bikaba byabafashije cyane mu gutera imipira yo hejuru bituma batsinda hakiri hakiri kare.

- Kwmamaza -

Ubwo Perezida Kagame yageraga mu kibuga, abakinnyi b’u Rwanda biminjiriyemo agafu ngo barebe ko bazina icyuho cy’amanota atandatu Misiri yari yabarushije ariko biranga.

Igice cya mbere cyarangiye ari amanota 22 ya Misiri kuri 16 y’u Rwanda.

Aho bagarukiye bavuye mu kiruhuko, ni ukuvuga mu gice cya kabiri, abakinnyi b’u Rwanda ntibari buzuye kuko igice cya mbere cyarangiye hari umwe muri bo wahawe igihano cy’iminota ibiri hanze.

Icyakora bakomeje kwihagararaho kugira ngo birinde ko batsindwa amanota menshi, ikinyuranyo kigakomeza kwiyongera.

Gusa ntibyatinze kuko abakinnyi ba Misiri bakomeje gutsinda Abanyarwanda kubera ko babasumbaga bigatuma babatera imipira iremereye bakinjiza ibitego.

Ndetse baje kunanirwa k’uburyo iminota ya nyuma yageze basa n’abananiwe burundu.

Uko andi makipe yakurikiranye ni uku: Maroc yabaye iya gatatu, u Burundi buba ubwa kane, Algerie iba iya gatanu n’aho kuwa gatandatu haza Uganda.

Amakipe yaje mu myanya y’inyuma harimo iya Libya yabaye iya karindwi na Madagascar yabaye iya munani.

U Rwanda n’ubwo rwatsindiwe ku mukino wa nyuma, ruri mu makipe ane yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Croatia mu mwaka wa 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version