Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandugu rusaba abatuye mu Mirenge iyituriye kwirinda kuyandurisha ibyo bamena muri za ruhurura.
Eugene Mutangana ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB avuga ko abatuye Nyarugunga na Ndera bakwiye kumenya ko kiriya cyanya gifite akamaro mu gusukura umwuka bahumeka no gutuma igihugu gukomeza gusurwa.
Abanyarwanda basura iki cyanya bishyura Frw 2000 n’aho abanyamahanga bakishyura Frw 20,000, umuntu akaba yemerewe kuhirirwa umunsi wose yishyura izindi serivisi bahatse.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kwitabira yahuje ubuyobozi bw’iyo Pariki n’abayituriye, Mutangana yavuze ko aha hantu hasigaye ari hamwe mu hinjiriza igihugu amadovize.
Niyo mpamvu hari gahunda yo kuyizanamo ubundi bwoko bw’inyamaswa zahatuzwa, zikahaba neza abantu badahungabanyijwe nazo nazo bikaba uko.
Ati: “Ubu turi mu nyigo yo kureba uko twazana izindi nyamaswa muri iyi Pariki. Ntitwavuga ngo hazaza izi n’izi kuko bikiri mu nyigo.”
Kampogo Ildephonse uyobora Pariki ya Nyandugu avuga ko iyi Pariki ikomeje kuba indiri y’ibinyabuzima kuko bikunze kihagana.
Mu mwaka wa 2022, bari bafite ubuwoko buke bw’inyoni ariko ubu bugera kuri 216.
Hari ubwoko bune bw’inzoka, ubundi bwinshi bw’ibikeri n’ibinyugunyugu, amoko 25,000 y’ibiti n’andi menshi y’ibyatsi.
Kampogo avuga ko mu mwaka wa 2024 pariki ayobora yasuwe n’abantu 76,000 kandi 70% muri bo ni Abanyarwanda.
Bose muri uwo mwaka binjije $110,000 kandi ayo mafaranga yariyongereye guhera mu mwaka wa 2022 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayifunguraga.
Hagati aho Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko 25% by’ubuso bw’Umujyi wa Kigali bugomba kuba butoshye burimo ibyatsi, ibiti n’umwuka usukuye wo guhumeka.
Pariki ya Nyandugu ikurura inyoni bitewe ahanini n’ibiti bihaba, ubwoko bw’inigwahabiri zihari kuko inyoni zitunzwe no kurya imibu, isazi, amajeri n’ibindi.
Uturutse i Kigali ugana mu Burasirazuba iyi Pariki ya Nyandugu ihera ku Cya Mutsingi igakomeza ikarangirira ku muhanda ukata ugana i Ndera.