RDF Ntibereyeho Gushoza Intambara- Perezida Kagame

Mu ijambo rito rikubiyemo ubutumwa Perezida Paul Kagame yagejeje ku basirikare yari yasanze i Gabiro kuri uyu wa Kane, barimo naba Ofisiye bakuru harimo ko kuva kera na kare ikinyabupfura aricyo musingi w’ingabo z’u Rwanda. Yababwiye ko RDF itaremewe gushoza intambara.

Icyayo ni ukurinda Abanyarwanda, bakabaho batekanye.

Yababwiye ko kuva ingabo z’u Rwanda zabaho intego yazo yari iyo kubaka u Rwanda kandi byose bigakorwa mu kinyabupfura.

Ati: “ Ikinyabupfura nicyo kidushoboza gukora akazi kacu neza.”

- Advertisement -

Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko mu kinyabupfura cya RDF habamo no gukoresha neza amikoro make igihugu gifite.

Avuga ko ayo mikoro ashyirwa ahangombwa kugira ngo hatabaho gusesagura bike abantu bagezeho biyushye akuya.

Perezida Kagame avuga ko ikinyabupfura mu myitwarire n’imigenzereze kigomba kujyanirana n’ubumenyi n’ubushobozi byo gushyira mu bikorwa ibyo abantu bize.

Ku byerekeye inshingano za RDF, Perezida Kagame avuga ko icyo ishinzwe ari ukurinda ko intambara igera ku Banyarwanda ariko ko intego yayo atari ugushoza intambara.

Yabwiye abasirikare bari bamuteze amatwi iyo RDF yitabajwe n’ahandi, mu bandi Banyafurika n’aho itabara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version