Abatuye Umurenge Wa Cyabakamyi Bashimiye RIB Yabegereje Serivise Zayo

Abatuye Akagari ka Kadaho Umurenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza bavuga ko bakoresha amasaha atanu bajya ku rwego rw’ubugenzacyaha bubegereye kugira ngo barugezeho ibirego. Umwe mu bagabo bakoresha imodoka batwaye abagenzi witwa Kanamugire yabwiye Taarifa ko urwo ari urugendi imodoka ikoresha iva muri Gare ya Nyabugogo ikagera mu ya Rusizi iciye Muhanga, Ngororero, Karongi, Nyamasheke ikagera Rusizi.

Babyuka saa munani z’ijoro bakagera kuri RIB ya Busasamana saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Aya masaha ni amasaha yo kugenda gusa kuko iyo bagaruka nabwo bakoresha andi  nk’ayo cyangwa ashobora kurenga kubera ko umubiri uba wananiwe.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abatuye Umurenge wa Cyabakamyi kuri uyu wa Kabiri taliki 08, Werurwe, 2022 ubwo bari baje kugeza k’Urwego rw’Ubugenzacyaha ibibazo bafite, bavuze ibifite aho bihuriye n’urugomo n’amahugu ashingiye ku mitungo.

- Advertisement -
Abaturage batakambiye RIB ngo begerezwe station yayo kuko bavunika bajya Busasamana

Ubugenzacyaha buri muri gahunda yo kwegera abatuye imirenge yitaruye stations zabwo mu rwego gufasha abaturage kubugezaho ibibazo bijyanye n’ubutabera.

Babwiye abagenzacyaha ko hari bamwe mu baturanyi babo bigize abakomisiyoneri, bazi guca imanza, bityo bigatuma bazica nabi, bamwe bakaharenganira.

Hari umuturage wabwiye abagenzacyaha ko bimwe mu bibazo bakunze guhura nabyo ari amakimbirane y mu miryango akurura urugomo rushingiye ku mutungo.

Ni urugomo ruba rushingiye ku nzika imaze iminsi kubera ko hari ababyeyi bamwe bajya gusaza bagasiga babwiye abana babo ko runaka yabariganyije umutungo runaka bityo ko bitagombye kuzarangirira aho.

Ibi bituma abo bana cyangwa abandi bafitanye isano n’uvuga ko yariganyijwe umutungo, bakura bafite umugambi mubi wo kuzabona ibyo bita ibyabo uko bizagenda kose.

Ikindi ni uko hari ababyeyi bajya ku mirenge kwiga iby’urubanza rujyanye n’ikibazo bafite bamara gutaha bakabibwira abana babo, bakababwira uko basanze ikibazo giteye bityo bakabasaba kuzakijyamo mu buryo bwabo kigacyemuka mu nyungu zabo.

Undi mwihariko uri muri Cyabakamyi Akagari ka Kadaho ni uko hari abantu biyita ko bize amategeko bagahuza runaka na runaka ngo barabacira urubanza ariko umugambi ari ukurenganya umwe muri abo.

Rimwe na rimwe kandi muri aka gace hari n’abigomeka ku byemezo by’inkiko, bakabangamira ishyirwa mu bikorwa byabyo.

N’ubwo ntawakwemeza mu buryo budasubirwaho ko ibyo bakora babiterwa n’uko station ya RIB iri kure bigatuma batayigeraho mu buryo bworoshye, ku rundi ruhande nabyo ni ikibazo!

Aba baturage bavuga ko station ya RIB iri hafi yabo iri ku ntera umunyamagaru agenda amasaha atanu ajyayo n’andi atanu agaruka.

Hari uwabwiye ubugenzacyaha ko adatinya kwitwikira ijoro kubera ko akababaro k’ibye aba afite kaba karuga ibizazane yahurira nabyo mu nzira.

Hari n’uwavuze ko yitwaza ikijumba kibisi cyo guhekenya akazuba karashe kugira ngo atagwa agacuho!

Bashima Ubugenzacyaha bwabegereye…

Nyuma yo kubwira ubugenzacyaha ibibazo bahura nabyo  ndetse n’uburyo bavunwa no kujyana ibirego ku Biro bya RIB biri mu ntera bagenda amasana atanu, bashimiye ruriya rwego ko rwabegereye kugira ngo babirugezeho batavunitse.

Abaturage bavuze ko kuba abagenzacyaha baturutse ku cyicaro gikuru cyarwo bakaza kumva ibibazo byabo byerekana ko bazirikana ko aho batuye hitaruye cyane Ibiro by’Ubugenzacyaha.

Icyakora basabye ko ku Biro by’Umurenge wa Cyabakamyi hagarurwa station ya RIB nk’uko mbere hahoze n’iya Polisi, ikaza kuhavanwa ikajyanwa ku Biro by’Umurenge wa Busasamana.

Basabye kandi abakozi b’Urwego rw’ubugenzacyaha kujya babegera kenshi kubera ko umubare w’ibibazo bafite ari munini k’uburyo bitabonerwa ibisubizo mu gihe gito bahamara.

Abaturage bavunika bava muri Cyabakamyi bajya muri Busasamana kuhageza ibirego

Abagenzacyaha babwiye abaturage ko batagombye kujya bicyemurira ibibazo byose bishingiye ku butabera kubera ko hari inzego zabishinzwe.

Babibukije ko mu kwicyemurira ibibazo hari ibyo baba batagomba gukoraho kuko biba bitari mu bubasha bwabo, ahubwo biba bigomba kugezwa mu bugenzacyaha kugira ngo hatagira umuturage ubijyamo akabicyemura mu nyungu ze.

Muri byo harimo ibyo guhohotera abana bakabasambanya n’ibindi bikomeye.

Uwari uhagarariye ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha muri kiriya gikorwa, akaba ari nawe wari uyoboye itsinda ry’abakozi barwo baturutse i Kigali witwa Philbert Mwenedata yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashingiye ku mitungo bakabikora bikiri mu maguru mashya.

‘Amaguru mashya’ avugwa aha ni ukwirinda ko amakimbirane yakura akazavamo urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’urupfu nk’uko byagaragaye henshi mu Rwanda.

Mwenedata yasabye bariya baturage kwirinda gusambanya abana no gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari icyaha gikomeye gihanishwa kimwe mu bihano biremereye bitangwa mu Rwanda.

Buri mwaka[mu bihe bisanzwe] Urwego rw’ubugenzacyaha rusura abatuye imirenge yitaruye stations zarwo kugira ngo barugezeho ibirego.

Ibi birego bimwe birakirwa bikazakurikiranwa, mu gihe hari ibindi bihabwa abunzi ngo babihe umurongo.

Mbere yo kujya mu Murenge wa Cyabakamyi, abagenzacyaha ba RIB bari babanje kumva ibibazo by’abatuye Umurenge wa Kibirizi.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 09, Werurwe, 2022 abagenzacyaha barakomereza uruzinduko rwabo mu Tugari twa Nyarurama na Rubona n’aho ni Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza.

Philbert Mwenedata waje ahagarariye RIB ku rwego rw’igihugu yabwiya abaturage kwirinda ibyaha aho biva bikagera

Hagati aho abatuye Umurenge wa Kibirizi Akagari ka Mututu basuwe mbere n’abakozi b’uru rwego bo bishyiriyeho uburyo bazajya baganira ku bibazo birimo ibishingiye ku butaka bakabicyemura bitabaye ngombwa ko bajya mu nkiko.

Ku rwego rw’Umudugudu bashyizeho uburyo bise ‘Ihanuriro’ n’aho ku Kagari bashyizeho ‘Ihaniro.’

Ni uburyo batekerejeho nyuma yo kuganirizwa n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwari rwabasuye ngo barugezeho ibirego badashobora kugeza ku biro by’ubugenzacyaha kubera intera y’aho biherereye.

Ubu buryo  bugizwe n’Imodoka irimo ibikoresho bya RIB bikenerwa mu kwakira ibirego by’abaturage.

Babwita RIB Mobile Station Van.

RIB ikora uko ishoboye ikegera abaturage batuye ahitaruye station zayo

Abaturage bari baturutse mu midugudu igize Akagari ka Mututu muri Kibirizi babwiye Ubugenzacyaha ko ibibazo bikomeye bahura nabyo bigatuma bitabaza inkiko ari ibishingiye ku butaka ndetse n’amakimbirane hagati y’abashakanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr Thierry B.Murangira aherutse kubwira Taarifa ko urwego avugira ruri gushaka uburyo bwo kongera imodoka za RIB zitangirwamo serivisi z’ubugenzacyaha kugira ngo  abaturage bahabwa ziriya serivisi kubera ko batuye kure ya RIB biyongere.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B Murangira(Photo@Taarifa.rw)
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version