Umwe Mu Bahatanaga Muri Miss Rwanda 2022 Yivanye Mu Irushanwa

Ubuyobozi butegura irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda bwemeje ko Nkusi Lynda wahatanaga muri Miss Rwanda 2022 yivanye mu irushanwa, ubu hasigayemo abakobwa 19.

Nkusi asezeye nyuma y’iminsi ari hamwe n’abandi mu mwiherero ubanziriza ibihe bya nyuma by’irushanwa, urimo kubera muri La Palisse Hotel i Nyamata.

Abategura irushanwa batangaje bati “Turifuza kumenyesha abantu bose ko Nkusi Lynda [No 43] wari umwe mu bahatana yivanye muri Miss Rwanda 2022. Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa Miss Rwanda, Nkusi yavuze ko avuye mu irushawa kubera impamvu ze bwite/umuryango.”

- Advertisement -

Abakobwa 19 basigaye mu irushanwa ni Ruzindana Kelia [No 47], Nshuti Divine [No 44], Uwimanzi Vanessa [No 70], Bahali Ruth [No 3], Uwimana Marlene [No 69], Ikirezi Musoni Kevine [No 10], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Uwikuzo Marie Magnificat [No 67], Kayumba Darina [No 25] na Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [55].

Abandi ni Kazeneza Marie Merci [No 26], Umuhoza Emma Pascaline [No 53], Keza Maolithia [No 27], Saro Amanda [No 48], Keza Melissa [No 28], Muringa Jessica [No 37], Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42], Uwimana Jeannette [No 68] na Kalila Leila Franca [No 23].

Iri rushanwa rizatanga Nyampinga w’u Rwanda mushya ku wa 19 Werurwe 2022. Azasimbura Ingabire Grace wabaye Miss Rwanda 2021 muri Werurwe umwaka ushize.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version