Abayahudi b’i New York baramagana ibyo Israel iri gukora muri Gaza, bakavuga ko ari akarengane gakomeye iri guteza abahatuye.
Ababyamagana ni abagize itsinda mu Giheburayo bita Neturei Karta mu Kinyarwanda bivuga ‘Abarinzi B’Umurwa’, risanganywe umwihariko wo kwamagana politiki za Yeruzalemu ku ngingo zikomeye zireba Israel n’Abayahudi bose.
Abagize iri tsinda bavuga ko Israel idakwiye kumva ko ari yo ihagarariye Abayahudi bose ku isi ngo yitiranye Politiki yayo yitwa Zionism n’imyemerere ya Kiyahudi bita Judaism.
Mu myigaragambyo baraye bakoreye i New York bari bafite ibyapa bivuga ko ibyo Israel iri gukora muri Gaza bidakwiye kwitwa ko ibikora yirwanaho, ahubwo ko byafashe indi sura.
Mu myambaro yabo isanzwe iranga Abayahudi bakurikiza umuco gakondo bita Orthodox, abigaragambyaga bari bafite ibyapa byamagana politiki ya Israel muri Gaza.
Bimwe muri byo byapa byanditseho ko kwica abana ari ibintu bidakwiye kwihanganirwa na busa.
Handitsweho ko iyo abantu baza guhaguruka bakamagana Jenoside yakorewe Abayahudi mu gihe Ubudage bwayoboraga Uburayi, byari bube ari ikintu cyiza bikarokora ubuzima bwa benshi, bityo ko ibiri kubera muri Gaza nabyo bikwiye kwamaganwa.
Bemeza ko bikwiye kwamaganwa n’uwo ari we wese ushyira mu gaciro
Ubutumwa abo Bayahudi batambukije, babucishije ku rubuga nkoranyambaga rukoreshwa cyane muri Amerika rwitwa HONY, imibare yerekana ko rukoreshwa n’abantu Miliyoni 30 ni ukuvuga inshuro eshatu abatuye New York bose.
Hari aho banditse muri ubwo butumwa ko bibabaje kubona iyo hari uhagurutse akamagana ibyo Israel ikorera abo muri Gaza, ahitwa afatwa nk’ufite ingengabitekerezo yo kwanga Abayahudi.
Abagize itsinda Neturei Karta bagera ku 100 bakavuga ko ikibabaje ari uko ibyo Israel ikora muri Gaza byitirirwa Abayahudi bose ku isi kandi atari byo.
Itangazamakuru ryo muri Israel ryanditse ko ibyo abagize ririya tsinda bavuga bidatangaje kuko basanzwe batumva neza ibyo Guverinoma ikora.
Uretse kuba bamaganye iby’iriya ntambara, basanzwe ari abantu bumva neza politiki za Iran, igihugu Israel ifata nk’umwanzi gica.
The Jerusalem Post yanditse ko abahagarariye iri tsinda bigeze no guhura na Mahmoud Ahmadinejad wayoboye Iran, akaba yari azwiho guhakana Jenoside yakorewe Abayahudi mu buryo bweruye.
Mu mwaka wa 2007 bitabiriye inama yabereye muri Iran yavugiwemo ibyo Israel ivuga ko byari ugupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Henshi ku isi Abayahudi barabamaganye bavuga ko ibyo bakoze bidakwiye kandi ko bikwiriye kwamaganirwa kure na buri wese uzi amateka.
Ingamba za gisirikare za Israel mu guhangana na Hamas muri Gaza ntizivugwaho rumwe ku isi yose.
Bamwe bemeza ko zishyira mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane ziganjemo abana, abandi bakemeza ko mu gihe cy’intambara iteye nk’iri kubera muri Gaza nta kundi Israel yabigenza guhabanye n’uko ibintu byifashe muri iki gihe.