Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Ngendahayo Nick Richard.

Richard Nick Ngendahayo iri mu bahanzi bamamaye kurusha abandi mu baririmba izihimbaza Imana yasohoye indirimbo yise ‘Amenya’, ikabanziriza igitaramo ateganya vuba mu mpeshyi iza.

Iyo ndirimbo izajya kuri alubumu nayo azatangaza mu gihe gito kiri imbere.

Mbere yo gusohora indirimbo ‘Amenya’, Richard Nick Ngendahayo yari yasohoye indi yise ‘Uri byose nkeneye’.

Zombi zizajya kuri Alubume ari gutegura.

- Kwmamaza -

Tariki 23, Kanama, 2025 azakora igitaramo yise Healing Live Concert kizabera muri BK Arena.

Avuga ku ndirimbo ye nshya, Ngendahayo yagize ati: “Nishimiye gusangiza abantu ubutumwa bw’Imana buri muri iyi ndirimbo”.

Richard Nick Ngendahayo amaze imyaka 25 atangiye ubuhanzi.

Mu ndirimbo yaririmbye zikamamara cyane harimo  ‘Ni we’, ‘Ibuka’, ‘Si Umuhemu’, ‘Yambaye Icyubahiro’, ‘Sinzakwitesha’ n’izindi.

Asanzwe aba muri  Leta Zunze Ubumwe za Amerika,akaba yaragiye gutura yo mu mwaka wa 2010.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version