Guverinoma ya Kinshasa yatangaje ko hari Miliyari $1 yamaze gushorwa mu nzego z’umutekano mu rwego rwo gutuma Uburasirazuba bwa DRC butekana.
Ni igice kimaze imyaka irenga 20 kiri mu ntambara z’urudaca ziterwa ahanini n’uko cyahindutse isibaniro ry’imitwe ya gisirikare na Politiki ifite inyungu zitandukanye iharanira.
Nubwo ari uko Guverinoma ivuga ko yabigenje, mu mezi ane ashize y’umwaka wa 2025, ntibyabujije ko Intara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo zigarurirwa na M23.
Guhera mu mwaka wa 2023 hari ibice bya DRC abarwanyi bawo bigaruriye, na n’ubu baracyawugenzura.
Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa Tuluka aherutse kuvugira mu Mujyi wa Tshikapa muri Kasai ko intambara iri mu Burasirazuba bw’igihugu cye igihombya kandi cyarashoye menshi ngo abasirikare babeho neza.
Ati: “Turi mu ntambara mu Burasirazuba bw’igihugu kandi iri kugabanya bikomeye ingengo y’imari yacu. Mu nama y’Abaminisitiri iheruka, twemeje ingengo y’imari ivuguruye, izagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko. Twahombye 1.7% by’ingengo y’imari yacu ariko ubu turongera amafaranga dushora mu nzego z’umutekano.”
Iby’uko bashoye menshi mu nzego z’umutekano biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Imari muri iki gihugu ubwo yavugaga ku ngingo y’uko cyongerereye umushahara abasirikare n’abapolisi.
Hari muri Werurwe, 2025,ubwo yavugaga ko uwo mushara w’abasirikare n’abapolisi wakubwe kabiri kugira ngo babongerere imbaraga ku rugamba bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
Ayo mafaranga yose azagera kuri Miliyoni $500 bitarenze impera ya 2025.
Hagati aho, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri DRC witwa Réné Tapsoba yaburiye ubuyobozi bwayo ko kutagenzura Uburasirazuba bw’igihugu burimo amabuye y’agaciro menshi bizahombya Leta 4% by’amafaranga yateganyije kwinjiriza muri uyu mwaka.
Mu rwego rwo kuziba icyo cyuho, IMF muri iki gihugu ivuga ko hari amafaranga yagenerwaga za Minisiteri zimwe na zimwe azagabanywa.
Kubera ko igihugu kiri mu ntambara, kizakomeza gushaka amafaranga yo kuyishoramo kuko ihenda mu nzego zose.
Nk’ubu, abasirikare n’abapolisi bo muri iki gihugu baravugwaho kutabona ibiribwa, imiti n’amasasu bihagije ngo bakore neza akazi kabo.
Hari umusirikare Reuters itatangaje amazina ufite ipeti rya Jenerali wayibwiye ko amafaranga menshi mu ngengo y’imari agurwa intwaro ariko undi muyobozi muri Minisiteri y’Imari we avuga ko ayo mafaranga akoreshwa binyuranye n’ibiri mu murongo w’ingengo y’imari.
Kugeza ubu, DRC ifite abasikare 268.602 barimo 74.000 bari ku rugamba.
Raporo yo muri Gicurasi, 2025 ivuga ko muri abo bose harimo 36.000 batari mu kazi bikoraho n’aho 3, 618 bari mu kiruhuko cy’izabukuru kandi barishyuza Miliyoni $ 145 Leta yabambuye.