Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abayobozi Basabwe Gukemura Ibibazo Mbere Y’Uko Bigezwa Kuri Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abayobozi Basabwe Gukemura Ibibazo Mbere Y’Uko Bigezwa Kuri Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 December 2022 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi  bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora ibishoboka bagakemura ibibazo by’abaturage. Ngo si byiza ko abaturaga  babyiganira gutura Umukuru w’Igihugu ibibazo  iyo yabasuye kandi hari abayobozi bashinzwe kubikemura.

Hari mu nama  yahuje  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ubuyobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru burimo inzego bwite za Leta kuva ku Ntara kugeza ku mirenge.

Hari n’abayobozi b’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana  yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bigakemukira ku nzego bireba bitabaye ngombwa ko bizagezwa k’Umukuru w’u Rwanda.

Ati: “Mbere gato y’uko nza muri izi nshingano nagize amahirwe yo kujya mu ngendo Perezida wa Republika yakoreraga mu Majyepfo no mu Burengerazuba. Ababibonye kuri televisiyo hari ikibazo cyahagaragaye twese kidukoraho n’abatarabaga muri Local Government.”

Yavuze ko icyo kibazo ari ubwinshi bw’abaturage bajya kubwira Perezida ibibazo byananiye cyangwa byirengagijwe n’inzego bireba.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko kuba abaturage babaza Umukuru w’Igihugu cyangwa bakamuganiza nta kibazo kirimo ariko ngo  kuba hari ibibazo bakimubaza kandi bikwiye kuba byarakemuwe n’abayobozi begereye abo baturage, byo ari ikibazo.

Ibibazo bikigaragazwa n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo n’iby’ingurane z’imitungo iba yarangijwe cyangwa ikifashishwa mu bikorwa byo kongera ibikorwa remezo ariko bagatinda guhabwa ingurane.

Hari n’abahabwa idakwiye agaciro k’ibyangijwe hakaba n’abadahabwa na mba!

Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi bagira uburangare bikambika Leta icyasha kandi  kandi itarabuze amafaranga y’ingurane.

Ati “…Usanga ikibazo kiri ku mikorere yacu mibi, usanga byinshi tutazi ko bihari cyangwa tudakorana n’abagomba kubikemura. Biteye isoni rwose kubona umuturage utishoboye umutwarira umutungo akamara umwaka atishyuwe. Ntabwo bikwiye umuyobozi,  ntabwo bikwiye Leta yacu kandi dufatanyije nziko byakemuka tugahuza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Taliki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Jean Claude Musabyimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yari  asimbuye  Gatabazi Jean Marie Vianney na we wari wamusimbuye k’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gihe cyashize.

Musabyimana yahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu mwaka wa 2018.

Guhera mu mwaka wa 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu Ntara  y’Amajyaruguru hagati y’umwaka wa  2015 n’umwaka wa  2016.

Hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze.

TAGGED:AbaturageAmajyarugurufeaturedMinisitiriMusabyimama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abari Bahagaririye U Rwanda Muri EALA Bishimira Ibyo Bayigejejeho
Next Article DRC: Abantu 169 Bahitanywe N’Inkangu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

Ubuyapani: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe 

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Irindi Shuri Rihambaye Ry’Ubuhinzi N’Ubworozi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

U Rwanda Rugiye Kwakira Inama Y’Abagaba Bakuru B’Ingabo Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?