Abayobozi Basabwe Gukemura Ibibazo Mbere Y’Uko Bigezwa Kuri Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasabye abayobozi  bo mu Ntara y’Amajyaruguru gukora ibishoboka bagakemura ibibazo by’abaturage. Ngo si byiza ko abaturaga  babyiganira gutura Umukuru w’Igihugu ibibazo  iyo yabasuye kandi hari abayobozi bashinzwe kubikemura.

Hari mu nama  yahuje  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ubuyobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru burimo inzego bwite za Leta kuva ku Ntara kugeza ku mirenge.

Hari n’abayobozi b’amadini n’amatorero, inzego z’umutekano, abahagarariye abikorera n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana  yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bigakemukira ku nzego bireba bitabaye ngombwa ko bizagezwa k’Umukuru w’u Rwanda.

- Advertisement -

Ati: “Mbere gato y’uko nza muri izi nshingano nagize amahirwe yo kujya mu ngendo Perezida wa Republika yakoreraga mu Majyepfo no mu Burengerazuba. Ababibonye kuri televisiyo hari ikibazo cyahagaragaye twese kidukoraho n’abatarabaga muri Local Government.”

Yavuze ko icyo kibazo ari ubwinshi bw’abaturage bajya kubwira Perezida ibibazo byananiye cyangwa byirengagijwe n’inzego bireba.

Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko kuba abaturage babaza Umukuru w’Igihugu cyangwa bakamuganiza nta kibazo kirimo ariko ngo  kuba hari ibibazo bakimubaza kandi bikwiye kuba byarakemuwe n’abayobozi begereye abo baturage, byo ari ikibazo.

Ibibazo bikigaragazwa n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru birimo n’iby’ingurane z’imitungo iba yarangijwe cyangwa ikifashishwa mu bikorwa byo kongera ibikorwa remezo ariko bagatinda guhabwa ingurane.

Hari n’abahabwa idakwiye agaciro k’ibyangijwe hakaba n’abadahabwa na mba!

Minisitiri Musabyimana yanenze abayobozi bagira uburangare bikambika Leta icyasha kandi  kandi itarabuze amafaranga y’ingurane.

Ati “…Usanga ikibazo kiri ku mikorere yacu mibi, usanga byinshi tutazi ko bihari cyangwa tudakorana n’abagomba kubikemura. Biteye isoni rwose kubona umuturage utishoboye umutwarira umutungo akamara umwaka atishyuwe. Ntabwo bikwiye umuyobozi,  ntabwo bikwiye Leta yacu kandi dufatanyije nziko byakemuka tugahuza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage bacu.”

Taliki 10 Ugushyingo 2022, nibwo Perezida Paul Kagame yagize Jean Claude Musabyimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yari  asimbuye  Gatabazi Jean Marie Vianney na we wari wamusimbuye k’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu gihe cyashize.

Musabyimana yahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kuva mu mwaka wa 2018.

Guhera mu mwaka wa 2017-2018 yabaye Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).

Hagati ya 2016 na 2017 yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, uyu mwanya akaba yarawugiyeho avuye ku wo kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze mu Ntara  y’Amajyaruguru hagati y’umwaka wa  2015 n’umwaka wa  2016.

Hagati ya 2014 na 2015 yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Musanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version