DRC: Abantu 169 Bahitanywe N’Inkangu

Félix Tshisekedi uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo ategerejwe ahitwa Matadi na Funa ahaherutse gupfira abantu babarirwa mu 169 bazize inkangu yakonkobokanye umusozi itewe n’imvura nyinshi.

Arasura iki gihe akubutse muri Amerika aho yari yaragiye kwitabira Inama yahuje ubuyobozi bwayo n’Abakuru b’ibihugu by’Afurika.

Actualité.cd yanditse ko inzu 280 ari zo zabaruwe ko zasemywe n’iriya nkangu.

Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi witwa Modeste Mutinga Mutuishayi avuga ko hatangijwe gahunda yo kureba uko abarokotse kiriya kiza bafashwa gusubira mu buzima busanzwe, imirambo nayo igashyingurwa.

- Advertisement -

Uretse ibi bice bituranye n’Umurwa mukuru Kinshasa byibasiwe, hari n’ahandi habaye imyuzure ikomeye.

Aho ni mu Ntara za Equateur, Maniema, Ubangi ya Ruguru n’iy’epfo ndetse n’ahitwa  Tshopo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version