Abari Bahagaririye U Rwanda Muri EALA Bishimira Ibyo Bayigejejeho

Abari  bahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Ibirasirazuba   muri manda icyuye igihe, bishimira uruhare bagize mu mikorere yayo, k’ubufatanye na bagenzi babo.

Umwe muri bo ni Hon Oda Gasinzigwa.

Ati: “ Ndashimira Inteko rusange mwese k’ukuba mwarashyigikiye umuyobozi wacu, kuko ubushobozi n’ubuhanga bwose yari kugira ntacyo byari kumugezaho mu gihe mwari kuba mutabimufashijemo.’’

Undi witwa Jean Claude Barimuyabo avuga ko muri iriya Manda yashoboye gutambutsa itegeko, akora ubugenzuzi ndetse n’ubukangurambaga ku mategeko runaka.

- Kwmamaza -

Ku rundi ruhande, bagenzi babo batorewe gukomeza mu yindi manda, nabo barabyishimira bakavuga ko bazakomereza aho bagenzi babo bashurije ikivi.

Manda ya gatanu izatangira imirimo mu Cyumweru kizatangira Taliki 19, Ukuboza, 2022.

Umwe muri aba Badepite ni Hon Fatuma Ndangiza ati: “Dufashe nk’urugero rwo mu bucuruzi hari igihe usanga abagore  badafite amakuru ko ushobora gutambutsa ku mupaka ibintu bifite agaciro katarengeje $2000 utarishye igihe cyose ugaragaje ikigaragaza ko byakorewe muri aka karere.”

Ndangiza avuga ko  hari amahirwe atandukanye byaba ari mu guhuza za gasutamo n’ibirebana.

Yavuze kandi ko u Rwanda rwinjiye no mu isoko rya Afurika bityo ngo abacuruzi barwo bagomba gukangurirwa kwitabira ubwo bucuruzi  kandi abagore ntibasigaze inyuma.

Uwayoboraga EALA muri iyi Manda ya kane witwa Hon Martin Ngoga avuga yashimiye bagenzi ubufatanye n’umurava byatumye bagera kuri byinshi

Biteganijwe ko ku wa kabiri w’icyumweru ‘gitaha’, Abadepite 63  bahagarariye ibihugu byose bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC bazatangira imirimo.

Barimo Abadepie  icyenda bazaba bahagarariye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo izaba yinjiye muri EALA ku nshuro yayo ya mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version