Abayobozi B’u Bushinwa Bangiwe Gusezera Kuri Elisabeth II

Abayobozi bw’u Bwongereza bangiye ab’u Bushinwa kuzitabira umuhango wo gusezera ku mwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II uherutse gutanga, akazatabarizwa kuri uyu wa Mbere Taliki 19, Nzeri, 2022.

Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza witwa Sir Lindsay Hoyle avuga ko abayobozi b’u Bushinwa batemerewe kuzajya gushyira indabo ku isanduku Umwamikazi Elisabeth II aruhukiyemo iri muri Cathédrale ya Westminster.

Umwe mu Badepite bo mu Bwongereza yabwiye Politico ko ayo makuru ari impamo ariko ubwo iki kinyamakuru cyabazaga abo mu Biro bya Hoyle ngo agire icyo abivugaho, banze kubikora kuko ngo ari ikibazo cy’umutekano w’igihugu.

Sir Lindsay Hoyle Umuvugizi w’Inteko ishinga amategeko y’u Bwongereza

Hashize  iminsi mike abayobozi bo hirya no hino ku isi batumiwe kuzajya gusezera k’umwamikazi Elisabeth II kandi bigomba gukorwa mbere yo ku wa Mbere kubera ko ari wo munsi nyirizina azatabarizwa

Si ubwa mbere Abongereza banga ko abayobozi b’u Bushinwa binjira mu nzu  z’u Bwongereza zikomeye kuko no mu mwaka wa 2021 bangiye Ambasaderi w’u Bushinwa witwa Zheng Zeguang kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza.

Hari nyuma y’uko u Bushinwa nabwo bufatiye ibihano abanyapolitiki benshi b’Abongereza bari bamaze iminsi babushinja gukorera iyicarubozo abatuye Intara Xinjiang bo mu bwoko bw’’aba Uyghur b’Abisilamu.

Amb Zheng Zeguang

U Bwongereza bwanzuye ko nta muyobozi w’u Bushinwa uzabwinjirira mu nyubako z’icyubahiro nk’Inteko ishinga amategeko igihe cyose buzaba butarakuraho biriya bihano.

U Bwongereza bupfa iki n’u Bushinwa?

Umubano mubi hagati ya Beijing na London ufite byinshi ushingiyeho ariko iby’ingenzi twavuga ni iby’u Bwongereza bwita ‘kutubahiriza uburenganzira bwa muntu’.

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ni ukuvuga u Burayi n’Amerika, bikunze kuvuga ko u Bushinwa buri mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bwa muntu, bigatanga ingero zirimo uko bwitwara ku kibazo cy’abaturage b’Intara ya Xinjiang bo mu bwoko bw’’aba Uyghur b’Abisilamu.

Ni kenshi u Bwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi bwatangaje ko u Bushinwa bwubatse inkambi zo gutuzamo bariya baturage mu rwego rwo kubaca mu bandi Bashinwa.

Ibi ariko u Bushinwa burabihakana kandi ubivuze wese bamwitwaramo umwikomo.

Kubera ko u Bwongereza busanzwe ari inshuti magara n’Amerika, icyo u Bushinwa bupfuye na kimwe muri ibi bihugu kigira ingaruka no ku kindi.

Iby’uko u Bushinwa bufata nabi abaturage bo muri Xinjiang b’aba Uyghur b’Abisilamu byigeze kwandikwaho n’abanyamakuru ba BBC, u Bushinwa buhita bufunga imirongo iyi radio yumvikaniragamo muri kiriya gihugu.

Byabaye muri Gashyantare, 2021.

U Bwongereza n’u Bushinwa bakunze kugira ibyo bapfa

Hari hashize kandi igihe gito u Bwongereza nabwo bufunze Ikigo cy’itangazamakuru cy’Abashinwa kitwa CGTN cyahakoreraga.

Ubutegetsi bw’i Beijing bwavugaga ko BBC yatandukiriye amabwiriza agenga itangazamakuru ritabogamye, bityo ko ishami ryayo rivuga Icyongereza kandi ku makuru mpuzamahanga rifungwa.

U Bushinwa bwashinjaga BBC gutangaza amakuru abogamye arebana n’ingamba zabwo mu kurwanya COVID-19, ibirego iburega bwo gukoresha abantu imirimo y’agahato no kuvangura abaturage b’Abisilamu bitwa Uighurs.

Ubushinwa buri mu bihugu  bifite umubare munini w’abaturage bavuga Icyongereza ugereranyije n’ubwinshi bw’abagituye.

Mu mwaka wa 2020,  kandi u Bushinwa bwirukanye abanyamakuru ba The Washington Post, The Wall Street Journal na The New York Times.

Icyo gihe USA yategekwaga na Donald Trump.

Ikindi kibazo ni uko u Bwongereza bujya bushinja u Bushinwa gushaka kwigarurira Hong Kong nk’aho ari akarima kabwo, ibi kandi birakaza u Bushinwa cyane kuko buyifata nk’Intara yabwo.

Ibi byiyongeraho ko u Bushinwa busanzwe ari umufatanyabikorwa n’u Burusiya bwa Vladmir Putin, ikintu abayobozi b’u Burayi hafi ya bose batishimira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version