Urubanza Rwa Bamporiki Rwasubitswe

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko yitabye urukiko asaba ko iburanishwa rye ryasubikwa kubera ko nta mwunganizi afite. Ni icyifuzo cyemewe  n’ubushinjacyaha bituma Urukiko rwanzura ko iburanisha ryimuriwe Taliki 21, Nzeri, 2022.

Bamporiki Edouard aregwa ibyaha bifitanye isano na ruswa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke akekwaho.

Yahagaritswe mu bagize Guverinoma muri Gicurasi, 2022  ahita atangira gukorwaho iperereza, ategekwa kutarenga imbibi z’urugo rwe.

Agiye kwitaba urukiko nyuma y’uko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutunganyije dosiye rukayishyikiriza  Ubushinjacyaha ku wa 7, Nyakanga 2022.

- Advertisement -

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, icyo gihe yavuze ko bamaze kwakira iyo dosiye, kandi yagejejwe mu rukiko.

Yagize ati: “Twayakiriye tariki ya 8 Nyakanga 2022, tuyiregera Urukiko ku wa 24 Kanama 2022. Izaburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 16 Nzeri 2022.”

Ubwo yahagarikwaga mu kazi, Bamporiki yifashishije imbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu, anemera ko yakiriye indonke.

Ati: “ Nyakubahwa Umukuru w’u Rwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.”

Ubwo yavanwaga muri Guverinoma, Bamporiki yasabye imbabazi Perezida Kagame undi avuga ko hari igihe no guhana biba bikwiye kuko birafasha

Perezida Kagame yahise avuga ko Bamporiki amaze gusaba imbabazi inshuro nyinshi.

Ati “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro, kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kucyirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version