Abayobozi B’Ubwongereza Barashinjanya Kubusenya

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer arateganya kuvuga ku mibereho y’abaturage b’igihugu cye, akazanagaruka ku ngingo y’uko gikeneye imyaka 14 yo kwiyubaka kuko cyasenywe n’abo ishyaka ayoboye ryasimbuye.

Abo ni abagize ishyaka ry’abatsimbaraye ku bya kera mu Cyongereza bita ‘Conservatives’.

Itangazamakuru ryo mu gihugu cye rivuga ko mu ijambo azageza ku baturage harimo ko abimukira bajya mu Bwongereza bagiye kuzatuzwa hirya no hino mu gihugu, bagahabwa imirimo ibatunga.

Harimo n’indi bikekwa ko izazamura impaka mu Bongereza yo kuzamura imisoro imwe n’imwe kugira ngo amafaranga yo kubaka Ubwongereza bushya aboneke kandi ahagije.

- Kwmamaza -

Ni umushinga uri kwigwa n’abo mu Biro by’Umunyamabanga ushinzwe ubukungu witwa Rachel Reeves uzasohorwa mu ngengo y’imari iri hafi gutangazwa.

Ubuyobozi bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer buvuga ko abo bwasimbuye bari barahinduye igihugu akarima kabwo.

Uyu mugabo avuga ko kugira ngo ibintu bizongere bibe byiza mu Bwongereza ari ngombwa ko bibanza bikaba bibi aka wa mugani w’Abanyarwanda w’uko ushaka gusimbuka akagera kure abanza gusubira inyuma.

Avuga ko kugira ngo Ubwongereza bwivane mu bibazo bwasizwemo n’abo we na bayoborana basimbuye bizamusaba gufata imyanzuro itazishimirwa na benshi ariko y’ingirakamaro.

Starmer asaba abaturage b’igihugu cye kuzamushyigikira mu myanzuro azafata kubera ko n’ubundi ubufatanye bwabaranze mu mateka yabo ari bwo bwatumye Ubwongereza buba igihangange.

Niko abyemeza.

Daily Mail ivuga ko ibyo Starmer avuga muri iki gihe ari amarenga y’imisoro ashaka kuzamura, iki kibaka ikintu ubutegetsi yasimbuye bwari bwaranze.

Gusa hari impungenge ko iyo misoro ishobora kuzateza rwaserera mu baturage.

Wasanga bizamera nk’uko biherutse kugenda muri Kenya ubwo abaturage bamaganaga imisoro yashyizweho na Perezida William Ruto nawe wavugaga ko ari uburyo bwo kuvana igihugu cye ku mugogoro w’umwenda gifitiye abakigurije.

Uruhande rw’abo yasimbuye rwo ruvuga ko ibyo Starmer avuga ko azakora ari amayeri yo kugira ngo azabone uko azamura umusoro mu gihugu, akemeza ko ibi byaba ari ugushinyagurira abaturage basanganywe ubukene.

Cleverly wahoze ushinzwe ibibera imbere mu Bwongereza muri Guverinoma ya Rishi Sunak niwe ubibona atyo.

Priti Patel nawe wahoze muri uyu mwanya nawe abibona muri uwo mujyo.

Muribuka ko Patel ari we wasinyanye amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda yo kurwoherereza abimukira ariko iyo gahunda iza guhagarikwa n’ubuyobozi bw’Ubwongereza buriho muri iki gihe.

Priti Patel avuga ko ubuyobozi buri ho muri iki gihe buzatuma Ubwongereza bwongera kuba bubi kuko buteganya kubusubiza mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Ubwongereza bwamaze hafi imyaka irindwi buhanganye n’ikibazo cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse hari Abaminisitiri b’Intebe benshi babizize baregura.

Muribuka ko hari n’uwaririye imbere ya cameras z’abanyamakuru witwa Theresa May.

Hari n’abavuga ko Minisitiri Sir Starmer ibyo arimo ari inzozi kuko ngo yari akwiye kuba yarafashe umwanya akamenya gutandukanya ukuri n’inzozi.

Bavuga ko imigambi afitiye Ubwongereza ari inzozi kuko zidashoboka mu Bwongereza bwo muri iki gihe.

Inyandiko zivuga ku biri kubera mu Bwongereza zirerekana ko ababuyobora muri iki gihe bashinja abo basimbuye kubusenya.

Ababanje kubuyobora nabo bavuga ko ibyo ababuyobora muri iki gihe bizeza abaturage ari inzozi.

Ahasigaye ni ugutegereza icyo ibihe biri imbere bizerekana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version