Igikorwa Cya Mbere Nyamvumba Yagiranye N’Abanyarwanda Bo Muri Tanzania Ni Umuganura

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania General Patrick Nyamvumba yifatanyije n’Abanyarwanda bahaba mu kwizihiza umunsi nyarwanda w’Umuganura.

Hashize igihe gito Nyamvumba ahaye ubuyobozi bwa Tanzania impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Yagiye yo asimbuye Ambasaderi Fatou Harerimana wagiye guhagararira u Rwanda muri Pakistan.

Mu ijambo Nyamvumba yagejeje ku bari bitabiriye umuganura nyarwanda yababwiye ko usanzwe ari uburyo bwo guhuriza hamwe Abanyarwanda bakibukiranya indangagaciro zabo cyane cyane ubumwe bwabo.

Gukunda igihugu kandi ngo biri mu byaranze abakurambere babo n’ubu bikaba bikiranga u Rwanda rw’ubu.

Gen Nyamvumba yabwiye abandi Banyarwanda baba muri Tanzania ko azakomeza guharanira ko gahunda Ibera mu Rwanda yo kugaburirira abana ku ishuri igera no muri Tanzania.

Soma n’iyi nkuru:

Tanzania: Nyamvumba Yatanze Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version