Abazahabwa Indishyi Mu Rubanza Rwa Rusesabagina Bashobora Kwiyongera

Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko ruzatumiza abatangabuhamya bashya mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte alias Sankara n’abandi bareganwa uko ari 21, nyuma y’uko abimwe indishyi z’akababaro bajuriye.

Ni abaturage bagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe wa MRCD/FLN mu myaka ya 2018/2019. Barimo abangirijwe ibyabo, abasahuwe cyangwa abakomeretse.

Umwe mu babunganira, Me Munyamahoro Rene, kuri uyu wa Kane yabwiye urukiko ko mu rubanza rwasomwe n’Urukiko Rukuru ku wa 20 Nzeri 2021, hari abantu batahawe indishyi kubera ko batagaragaje ibimenyetso bihagije.

Yagize ati “Kimwe na bagenzi banjye duhagarariye abaregera indishyi, ni kibazo dufite kijyanye n’abatangabuhamya dushaka ko urukiko rwazumva kuko hari abaregera indishyi batawe indishyi, bitewe n’uko ngo nta bimenyetso bagaragaje.”

- Advertisement -

“Ariko hakaba hari abatangabuhamya babibonye bashaka kugira ngo bazatumirwe n’urukiko, kugira ngo bazaze kubihamya hano imbere y’urukiko.”

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire François Regis Rukundakuvuga, yahise amubaza niba abo batangabuhamya bitabiriye iburanisha rya none cyangwa niba hari urutonde rwabo.

Umunyamategeko yavuze ko bataruteguye, ariko ko bigiye gukorwa rugashyikirizwa urukiko.

Umucamanza ati “Kubera ko ibijyanye n’indishyi twabishyize ku munsi wa nyuma, umwirondoro murawutegura uyu munsi muwushyikirize urukiko cyangwa muwushyire mu ikoranabuhanga, n’ibyo buri wese mwifuza ko yavugaho. Hanyuma urukiko narwo ruzakora inshingano zarwo zo kubahamagaza.”

Mu rubanza rwajuririwe, abantu 94 baregeye indishyi si ko bose bazibonye.

Nsengiyumva Vincent wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata yari yaregeye indishyi ya miliyoni 75 Frw kubera ibikomere yatewe n’amasasu yarashwe n’inyeshyamba za FLN n’imitungo ye irimo imodoka yatwitswe. Urukiko rwamugeneye indishyi za miliyoni 21.5 Frw.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version