U Bwongereza Bwakuyeho Itegeko Ryo Kwambara Agapfukamunwa

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yavanyeho amabwiriza asaba abantu gukorera mu rugo hagamijwe gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ndetse guhera ku wa 27 Mutarama n’itegeko ryo kwambara agapfukamunwa rizavaho.

Ni icyemezo cyafashwe bijyanye n’uburyo iki gihugu kimaze gukingira abaturage benshi, ndetse nibura hejuru ya 90% by’abaturage barengeje imyaka 60 bamaze guhabwa urukingo rushimangra.

Ubuyobozi kandi buvuga ko izamuka ry’ubwandu bwatewe na virus yihinduranyije ya Omicron ryahagaze mu gihugu hose.

Byatumye hakurwaho amabwiriza akaze yiswe ‘Plan B’, yatangiye kubahirizwa ubwo ubwandu bwari bufashe indi mu gihuru.

Minisitiri w’Intebe Johnson yavugiye imbere y’Inteko Ishinga amategeko ko gushishikariza abantu gukorera mu rugo byahise bivaho, ahubwo abakozi n’abakoresha bagiye kuganira ku bijyanye no gusubira aho bakorera.

Guhera ku wa Kane w’icyumweru gitaha kandi, guhatira abantu kwambara agapfukamunwa bizavaho, ahubwo basigare bagirwa inama zo kukambara igihe bari ahantu hafunganye cyangwa igihe bahura n’abanyamahanga.

Mu byavanyweho kandi harimo kumwe umuntu yajyaga ahantu hahurira abantu benshi akerekana ko yikingije cyangwa ko akirutse COVID-19 (Covid passports), nko mu tubyiniro, muri stade n’ibindi bikorwa.

Gusa ibigo n’inzego byahariwe ububasha bwo guhitamo niba bigumana ubwo buryo.

Muri ayo mabwiriza, kuri uyu wa Kane abanyeshuri bahise bakurirwaho kwambara udupfukamunwa mu mashuri, ndetse vuba aha no kutwambara mu ngendo bizavaho.

Minisitiri w’Intebe Johnson, yavuze ko hari n’ubushake bwo gukuraho itegeko rigena ko umuntu wasanzwemo Coronavirus yishyira mu kato.

Amabwiriza agenga iki gikorwa azarangirana na tariki 24 Werurwe, ndetse Johnson yavuze ko adateganya kuyongerera igihe.

Ahubwo ngo azasimburwa n’uko bikorwa ku bushake, ndetse ngo itariki yabyo ishobora kwigizwa imbere.

Mu kuvanaho amategeko ahatira abantu kwambara agapfukamunwa, Johnson yavuze ko igihe kigeze ngo “hubahwe amahitamo” y’abaturage mu gihe bagiye ahantu hafunganye cyangwa hari abantu benshi.

Johnson yumvikanishaga ko igihugu kirimo kugana aho kizaba gifata iki cyorezo nk’ibicurane.

Ati “Hari igihe kizagera tugakuraho amabwiriza asaba umuntu kwishyira mu kato, nk’uko tudashyiraho inshingano zo kwishyira mu kato ku muntu wanduye ibicurane.”

“Uko covid igenda iba indwara ihoraho, tuzagera aho kujya mu kato nk’itegeko bihinduke kubijyamo inama, abantu bafite virus basabwe kwitwararika no guha agaciro abandi.”

Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Sajid Javid, na we yavuze ko ari ngombwa ko harebwa uburyo n’akato gakorwa bihinduka, nubwo nta cyemezo iyi ngingo iratangazwaho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO.

Gusa yavuze ko abantu badakwiye kubifata nk’iherezo ry’icyorezo, kubera ko virus zihinduranyije zishobora kudobya ibintu.

Ati “Ariko tugomba kwiga uko twabana na Covid mu buryo bumwe n’ibicurane.”

Yashishikarije abaturage gukomera ku myitwarire ituma virus idakomeza gukwirakwira nko gukaraba intoki, gufungura inzugi n’amadirishya by’aho bateraniye no kwishyira mu kato igihe umuntu yanduye, kandi abantu bakihutira kwikingiza.

Imibare y’ubwandu irimo kumanuka cyane mu Bwongereza, aho iheruka kuza hejuru cyane yabaye abantu 218,724 basanzwemo uburwayi ku wa 4 Mutarama 2022.

Abantu 18,979 nibo byabarwaga ko bari mu bitaro kubera covid-19 ku wa 18 Mutarama.

Izi ngamba nshya bamwe mu bayobozi bavuga ko zihitiweho, urebye uburyo ku wa Kabiri mu Bwongereza COVID-19 yahitanye abantu 438.

Ni ibyemezo kandi ngo bishobora gushyira igitutu gikomeye ku nzego z’ubuzima, bigatuma icyorezo gihitana abantu benshi kurushaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version