Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ab’i Kirehe Barataka Kutagira Ihuzamurongo Rya Telefoni Rifatika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ab’i Kirehe Barataka Kutagira Ihuzamurongo Rya Telefoni Rifatika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2022 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Mushikiri hari abaturage batakambiye Abadepite babasuye ko nta huzamurongo( network) rya telefoni rifatika bagira. Ibi bikoma mu nkokora guhanahana amakuru, rimwe na rimwe bikabangamira ubucuruzi.

Basabye Abadepite kuzabakorera ubuvugizi kugira ngo bajye batumanaho mu buryo bworoshye.

Abadepite  bari bahagarariye abandi ni  Depite Uwanyirigira Gloriose na Depite Mpembyemungu Winfrida.

Bari baje kwifatanya n’abaturage mu muganda wabaye mpera z’Ukuboza, 2022.

Umwe muri abo baturage ni uwitwa Ephaprodite Rutayisire wo mu Kagari ka Cyamugurwa mu Mudugudu wa Impala.

Yagize ati:  “Ni ikibazo rusange cy’itumanaho, aho uhamagara umuntu kuri telefoni ugasanga ntimwumvikana, rezo(ihuzamurongo) icikagurika, ibyo washakaga kumubwira cyangwa yashakaga kukubwira ugasanga ntimuri kumvikana.”

Avuga ko iyo bigenze gutyo, uwari uhagamaye ahita akupa yanga ko amafaranga yakomeza kugendera ubusa.

Ikindi ngo ni uko iki kibazo kireba imirongo ikoreshwa mu Rwanda ni ukuvuga MTN na Airtel.

Ikinyamakuru gikorera mu Ntara y’i Burasirazuba kitwa Muhaziyacu kivuga ko abatuye Kirehe n’ahandi mu bice bituriye Kirehe bamaranye igihe kiriya kibazo.

Pierre Kanyamanza  wo mu Mudugudu wa Rubona ahitwa Rwantonde ati: “Iyo uhamagaye telefone yivanaho, cyangwa muri telefone hariya hakwereka ko ufite rezo hakazamo akaziga gaciyemo umurongo, icyo gihe ntushobora guhamagara cyangwa guhamagarwa, hari n’igihe hazamo iminara yo muri Tanzania…”

Kanyamanza avuga ko iyo ugeze muri kariya gace ubona ‘ubutumwa’ ko uri gukoresha Vodacom yo muri Tanzania.

Iminara ni mike…

Nyuma yo kugezwaho iki kibazo, umwe mu badepite wari uri aho witwa Depite Uwanyirigira Gloriose yasabye Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kugira icyo akivugaho.

Rangira Bruno Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko kiriya kibazo kijyanye n’iminara kandi kiri mu bice byinshi y’ako, ariko ngo kugikemura byaratangiye.

Avuga kandi ko ari ikibazo kiri mu mirenge yafi ya yose y’Akarere ayoboye.

Bruno Rangira ati: “Ikijyanye n’iminara ni ikibazo dufite muri rusange mu mirenge hafi ya yose, ariko gikomeye cyane aho twita mu kibaya cy’Akagera.”

Avuga ko batangiye  gukorana na RURA hamwe n’ikigo gishinzwe gushinga iminara k’uburyo bamaze gusuzuma ahantu hose hari icyo kibazo, ibyo yise ‘mapping’.

Yasezeranyije abo badepite ko yijejwe ko bitarenze muri Kamena, 2023 mu karere ke iki kibazo kizaba cyarakemutse.

Icyakora ngo ubu iki kibazo cyarangije gucyemurwa mu mirenge ya Gatore, Musaza na Kigarama.

TAGGED:AbadepiteAbaturageAirtelAkarerefeaturedKireheMTNRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwandakazi Yatorewe Kuyobora Ihuriro Ry’Abanyamategeko Ba EAC
Next Article Gasabo: BDF Hari Icyo Yijeje Urubyiruko Rwa FPR Inkotanyi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?