Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva asaba abaturage ba Musanze by’umwihariko n’abo mu tundi turere dukora kuri Pariki y’Ibirunga ko iyo ingagi zibungabunzwe, akamaro kabyo nabo kabageraho.
Nsengiyumva yabivuze mu ijambo yagejeje ku bari baje mu gikorwa cyo kwita amazina abana 40 b’ingagi bavutse mu myaka ibiri ishize.
Mu mwaka wa 2024 kwita izina ntibyakozwe kuko u Rwanda rwari rwaradutswemo indwara ikomeye ya Marburg, ituma hari ibintu byo ku rwego rw’igihugu bisubikwa.

Dr. Justin Nsengiyumva asanga imyaka 20 ishize abana b’ingagi bitwa amazina, yarabaye uburyo bwiza bwo kurinda ubu bwoko bw’ibinyabuzima byahoze byugarijwe naba rushimusi.
Ubwo Umunyamerikakazi Diana Fossey wari umuhanga mu bumenyi bw’imibereho y’ingagi yageraga mu Rwanda mu myaka ya 1967, yashinze ikigo cyari kigamije kurinda ko ingagi zicwa zigashira.
Ba rushimusi barazicaga, bakazigurisha, bityo Fossey asanga kuzirinda byaba ingirikamaro ngo zitazashira.
Icyakora, umuhati we waje gukomwa mu nkokora kuko nawe yishwe mu mwaka wa 1985 afite imyaka 53 y’amavuko.
Iby’urupfu rwe n’ubu ntibivugwaho rumwe n’abashakashatsi.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Guverinoma y’u Rwanda yasanze kurinda ingagi byaba kimwe mu bizatuma ubukerarugendo buzamuka mu gaciro.
Nibwo hatekerejwe uko abahoze ari ba rushimusi bahabwa uburyo bw’imibereho, bakareka kwica ingagi ngo bakunde babone amafaranga.
Umuhati wo kubakura muri iyo migirire watumye bashyirirwaho imirimo ibinjiriza amafaranga, abahoze ari abagizi ba nabi bahinduka ba rwiyemezamirimo bafasha abasura ingagi kuzigeraho neza kandi zarabikunze.
Ibi bigaragarira mu buryo abazisura basanga zikina, bamwe bakazifotorezaho.
Guverinoma y’u Rwanda, ibicishije mu cyahoze ari ORTPN (Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux, ubu ni RDB) yatangije icyo wakwita ikigega kihariye gishyiramo 10% by’amafaranga yishyurwa n’abasura Pariki zose z’u Rwanda.
Ubusanzwe, Umunyamahanga usuye ingagi yishyura $1,500 ni ukuvuga hafi Miliyoni Frw 2 naho Umunyarwanda yishyura $ 1000 akaba arenga Miliyoni Frw 1.4.
Imishinga yashyowemo iryo Janisha rya 10% yatumye ubuzima bw’abahoze ari ba rushimusi n’abaturiye iyi pariki buba bwiza.
Jean- Guy Afrika uyobora RDB avuga ko mu myaka 20 ishize kwita abana b’ingagi amazina bikorwa, hari Miliyari Frw 6 zashyizwe mu kuzamura imibereho y’abaturiye Pariki y’Ibirunga.
Ni imishinga 695 irimo y’ubukorikori, ubuhinzi bwa kijyambere, amashuri, amavuriro, korozwa amatungu maremare n’amagufi n’ibindi.
Umuturage witwa Maombi Antoinette avuga ko umugabo we ari mubungukiye muri ibyo bikorwa.
Ati: “Ndiheraho kuko umutware wanjye yari rushimusi. RDB aho yaziye, yamukuye yo imushyira mu ishyirahamwe, babikesha ‘Turahumurijwe SACCO’, baduha inguzanyo, batugurira amatungo magufi. Ubu mfite inka ebyiri n’intama eshanu”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye abaturage bose bo mu gace gaturiye iyi Pariki kuzubahiriza gahunda yo kwimura ababaruwe kugira ngo iriya pariki yagurwe ku buso bungana na 25% bw’ubwo isanganywe.
Ati: “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese. Ni muri urwo rwego, hari gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga, tukabasaba gukomeza kugiramo uruhare kuko izafasha ingagi zacu kubaho neza mu buryo burambye.”
Nsengiyumva yashimiye abagize uruhare mu gutegura ibirori byo kwita abana b’ingagi amazina, ababwira ko Perezida Kagame abashimira ku bikorwa byose ngo urusobe rw’ibinyabuzima by’u Rwanda rubungabungwe.
Mu Rwanda habarurwa ingagi zikabakaba 1000.