Ab’I Nyagatare Barashinja Ubuyobozi Kurigisa Amafaranga Yo Kugura Irimbi

Mu tugari twa Kagitumba na Cyembogo mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko bakusanyije Miliyoni Frw 4 baziha ubuyobozi ngo bugure ubutaka bazajya bashyinguramo, ntibamenya aho yarengeye.

Bavuga ko hashize imyaka ine bizejwe guhabwa ubutaka bwo gushyinguramo nyuma yo kwishakamo amafaranga yo kubugura ariko ikirari kikaba cyarumye.

Bamwe mu batuye muri aka gace bashinja ubuyobozi kubarira amafaranga

Umwe muri bo yabwiye   Flash Radio/Tv  ko buri rugo rwasabwe gutanga Frw  9000 ariko batamenye uko uwo mushinga warangiye.

Ati “Mbere twatanze  Frw 5000, ubwa kabiri bati dutanga Frw 4000, biba Frw 9000. Twicara tubibaza ngo ntabwo barabona ubushobozi, ubu dushyingura i Matimba.”

- Advertisement -

Mugenzi we avuga ko ariya mafaranga bayatanze ariko batigeze bayagarurirwa.

Avuga ko muri iki gihe bajya gushyingura i Matimba kandi ngo ni kure bikabasaba gutega imodoka bikabahenda.

Ati: “ Twatanze amafaranga batubwira ngo ni ay’irimbi, ntitwaribona, amafaranga na yo ntitwayabona, ibyo byose byahezeyo.”

Uwahoze ayobora Akagari ka Matimba ubbu akaba ayobora aka Cyembogo witwa Chris Nshimiyimana avvuga ko uriya mushinga wagiye mu maboko y’Akarere, kakazaba ariko gafata umwanzuro.

Yagize ati “Twabanje kubicisha muri Njyanama haba iy’Akagari n’Umurenge kugira ngo babikurikirane, babishyira ku rwego rw’Akarere, bakatubwira ko Akarere kagiye gutanga icyemezo cyo kugira ngo bashyingure ndetse n’ubutaka bwavuye mu maboko y’umuturage bujya mu maboko y’Akarere.”

Ngo bagiye gukora ubuvugizi ahantu hatandukanye ariko kugeza ubu nta gisubizo kinyuze abaturage barahabwa.

Icyo Akarere kabivugaho…

Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare yavuze  ko aya mafaranga yakoreshejwe agurwa ubutaka.

Gasana Stephen uyobora Akarere ka Nyagatare

Bamubajije kuri iki kibazo yarasubije ati: “Bashoboye kubona igice cya hegitari. Ubundi irimbi rigira ingano y’ubutaka rikwiye guheraho. Hifuzwa ko haba hegitari ebyiri, ibiro by’ubutaka bw’Akarere birimo kubikurikirana, ni byo twabishinze kugira ngo birebe ingano y’ubutaka buhari, birebe ko ibyangombwa byuzuye, hanyuma n’icyangombwa gisohoke niba cyujuje ibisabwa, cyibe cyasohoka cyitwa irimbi.”

Aba baturage bifuza ko bahabwa irimbi kuko aho bashyingura bakora urugendo rurerure kandi bagakoresha amafaranga Frw 30.000 bakodesha imodoka cyangwa mu bindi bijyana no gushyungura ababo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version