Umubano W’U Rwanda Na Rhineland-Palatinate Mu Mibare

Mu mwaka wa 1982 nibwo abayobozi b’u Rwanda n’ab’Intara yo mu Budage yitwa Rhineland-Palatinate watangiye.

Ni umubano wari ugamije gufasha u Rwanda kuzamura  inzego zarwo zirimu urw’uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo, kubakira abantu ubushobozi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Urundi rwego impande zombi zashyizemo imbaraga ni uguhana ubumenyi bugamije kuzamura urwego rw’’umuco, hakabaho guhahira ku byiza bamwe bafite mu muco wabo abandi bakunze.

Mu myaka 40 ishize, abaturage bo muri iriya Ntara yashoye  € 67,175,004  mu mishinga 2,126 iri mu ngeri nyinshi.

- Advertisement -

Mu Mujyi wa Kigali iriya mishinga yashyizwe mu Mirenge itandatu, mu Ntara y’Amajyepfo ishyirrwa mu Mirenge 38, mu Ntara y’Amajyaruguru ishyirwa mu Mirenge 51, mu Ntara y’i Burengerazuba ishyirwa mu Mirenge 43 n’aho mu Ntara y’i Burasirazuba ishyirwa mu Mirenge 36.

Mu Rwanda hari amashuri 377 arimo aya TVET agera kuri 16 yubatswe kandi akaba akorana na Rhineland-Palatinate.

Ubufatanye bw’iyi Ntara n’u Rwanda bwafashije mu kubaka ibintu bitandukanye birimo ibyumba by’amashuri, ubwiherero, aho abanyeshuri barira n’aho barara, kubaka ibigega bifata amazi, gufasha mu uguhura abarimu, gufasha ibigo birera abana bafite ubumuga n’ibindi.

Mu rwego rw’amadini n’imyemerere, hari diyoseze eshatu zubatswe ndetse na paruwasi 13 zubatswe k’ubufatanye na Rhineland Palatinate.

Mu rwego rw’ubuzima, abo muri kiriya gice cy’u Budage bafashije mu gutuma ibitaro bimwe na bimwe by’u Rwanda bibona imbangukiragutabara.

Mu ijambo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon Jean Marie Vianney Gatabazi yavuze ubwo yahaga ikaze abashyitsi bitabiriye umunsi wo kwizihiza imyaka 40 y’ubufatanye bw’impande zombi, yavuze ko u Rwanda rushima ibyagezweho kandi ko ruzakomeza gusigasira uyu mubano.

JMV Gatabazi yashimye uko umubano wifashe hagati y’impande zombi

Ati: “Twiyimiye ibyo twagezeho muri uyu mubano w’imyaka 40 ishize. Ndashima kandi n’itsinda ry’abantu 36 baje mu uyu muhango wo kwizihiza ibyiza byavuye muri uyu mubano.”

Marie-Luise ‘Malu ‘Dreyer  uyobora iyi Ntara avuga ko nabo bishimira uko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruterwa kandi ikaba yaragiriye akamaro abaturage mu buryo burambye.

Niwe mugore wa mbere wayoboye iyi Ntara.

Asanzwe aba mu Ishyaka rya Politiki mu Budage ryitwa Social Democratic Party( SPD).

Yatangiye kuyobora iyi Ntara Taliki 13, Mutarama, 2013.

Yavutse Taliki 06, Gashyantare, 1961.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version