Ab’i Nyanza Begerejwe Telefoni Za Airtel Zihendutse

Abatuye Umurenge wa Busasamana n’indi mirenge ituriye Umujyi wa Nyanza bahuriye kuri stade Nyanza kugira ngo bagure telefoni za Airtel zihendutse. Nibo bahereweho mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’uko abo mu Mujyi wa Kigali, Uburasirazuba n’Uburengerazuba bazegerejwe mu bihe bitandukanye.

Ni telefoni igura Frw 20,000 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira murandasi y’igisekuru cya kane( 4G).

Gutanga izi telefoni ni gahunda Airtel Rwanda ifatanyijemo na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.

Umuturage witwa Mukagasana avuga ko yavuye mu Murenge wa Mukingo aje kugura iyo telefoni.

- Advertisement -

Ati: “ Kuva numva ko izo telefoni zaje, nahise ntangira kwizigamira kugira ngo nzaze kuyigura. Naje nturutse kure ariko nishimiye ko nyibonye.”

Rukaburandekwe nawe ni umuturage wo muri Busasamana wahawe iyo telefoni.

Avuga ko kuba ari telefoni ihendutse kandi ikoresha murandasi ari akarusho ku muntu wese ushaka gukurikirana ibibera hirya no hino ku isi.

Avuga ko ikindi kiza ari uko izatuma n’abana be bamenya gukoresha ikoranabuhanga hakiri kare.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi avuga ko yizeye ko abaturage bazakoresha neza iriya telefoni ntibe iyo guhamagara no kwitaba gusa.

Avuga ko bagomba gukora k’uburyo izababera isoko y’ubumenyi butandukanye birimo kumenya  iteganyagihe, amakuru y’ubuhinzi n’ibindi.

Indrajeet Singh wavuze mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Airtel Rwanda yashimye Perezida Kagame ushakira imbere ibyiza by’abatuye u Rwanda kandi akabikora mu buryo butandukanye.

Singh avuga ko ikigo akorera kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, byose bigakorwa hagamijwe iterambere rirambye.

Guha abaturage telefoni muri gahunda ya Connect Rwanda yatangiriye mu Karere ka Kayonza mu ntangiriro z’Ukwakira, 2023.

Hari mu muhango wari uhagarariwe na Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire.

Abatuye Imirenge ya Busasamana, Cyabakamyi, Mukingo, Nyagisozi na Kigoma nibo baje gufatira izo telefoni kuri stade ya Nyanza iri i Busasamana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version