RIB Yafashe Umugabo Wacukuye Icyobo Iwe

RIB ikora uko ishoboye ikegera abaturage batuye ahitaruye station zayo

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafashe umugabo witwa Nkurunziza Ismael wo mu Karere ka Nyamasheke aheruka gutahurwaho gucukura icyobo mu nzu ye.

Iby’uyu mwobo byamenyekanye ubwo umumotari wari utwaye uyu mugabo yamugeza iwe undi agashaka kumuniga ngo amujugunye muri uwo mwobo wari utwikirije supaneti.

Baragundaguranye amurusha imbaraga aramucika, aza gutabazaba abaturage.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry avuga ko biriya bikamara kumenyekana hatangiye iperereza kugeza ubwo ukekwa afashwe.

- Advertisement -

Ati:“Twatangiye iperereza, dusuzuma icyobo niba nta bindi byaha byakorewemo, ariko icyobo cyari kikiri gishya, ariko cyacukuwe n’uriya mugabo aza gutoroka, turamukurikirana arafatwa. Ubwo igikurikiye ni ukumubaza impamvu yacukuye kiriya cyobo.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko iperereza ari ryo rizamenya ibikorwa yari agamije gukoresha kiriya cyobo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version