Abibwiraga Ko COVID-19, Izarangira Vuba Babe Baretse- Umushakashatsi Wa WHO

Dr David Nabarro ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye avuga ko abatekereza ko icyorezo COVID-19 kiri hafi gucika ku isi bagombye kuba baretse kuko igihari kandi izajya ihindura imikorere n’imiterere yayo.

Yabwiye Sky News ko gukuraho kiriya cyorezo muri iki gihe bikiri kure, ahubwo abantu bagomba kwiga uko  babana nayo.

Nabarro ati: “ Abantu bagomba kwiga uko babana n’iyi virus kuko kuvuga ko bazayica mu bantu bikiri kure. Tugiye kuzabona amoko mashya yayo kandi si kera.”

Ibi abihuje na Dame Anne Johnson uyobora Ikigo cy’abahanga bita Academy of Medical Sciences.

- Advertisement -

Dame Anne yavuze ko abantu bagomba kwirinda gukuraho ingamba bafashe zo kwirinda kiriya cyorezo kuko hakiri kare kandi hari izindi ndwara ziterwa na za Virus zizaduka bidatinze.

BBC ivuga ko Dr Dame Anne Johnston avuga ko niyo abahanga bafata icyemezo cyo gufungura ibintu byose, bagakeka ko icyo ari icyemezo kiza cya politiki ariko bagomba kwitega ko ibintu bizagenda nabi mu gihe kiri imbere.

Dr David Nabarro

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 05, Kamena, 2021 imibare yatangwaga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, yavugaga ko abantu bamaze kwandura COVID-19 ku isi yose ari 172,242,495 muri bo  abantu  3,709,397  ikaba yarabahitanye.

Kugeza tariki 02, Kamena, 2021 abantu 1,638,006,899 nibo babaruwe ko bakingiwe kiriya cyorezo.

Mu Rwanda icyorezo COVID-19 kimaze guhitana abantu 359, abenshi bakaba ari abo mu Karere ka Nyarugenge, naho Nyabihu yo yapfushije abantu babiri.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda cy’ubuzima, RBC, kandi yerekana ko Nyarugenge ariko yagize abantu benshi banduye kiriya cyorezo.

Abanduye bose mu Rwanda ni 27,211, muri bo abakize ni 26, 181mu gihe iki cyorezo cyahitanye abaturage 359.

Abanduriye kiriya cyorezo hanze y’u Rwanda ni abantu 1,196.

Abisuzimishije bose hamwe ni 1,466, 941.

Abaturage b’u Rwanda bibasiwe na kiriya cyorezo ndetse kikabahitani ni abafite imyaka y’amavuko igera cyangwa irenga 80.

Uko imibare y’abanduye COVID-19, abo yahitanye n’abayikize ihagaze mu Rwanda kugeza ubu
Share This Article
2 Comments
  • Kuba icyorezo cyongeye kuzamuka biraterwa n’inzego z’ibanze.(Nyobozi z’uturere)kuberako batinya gusimburwa igihe icyorezo cyaba kigenje macye,Kdi bakaba bazi neza ko nta matora yakorwa bikimeze nabi.

  • Nanjye ibyo Kwizera avuze nabitekerezaga.nigute umuntu yaba azineza ko yari yarangiwe kongera gutanga kandidatire,yabona impamvu ituma agashahara kagumya kuza ntayitize umurindi🤦Perezida wacu Paul Kagame barimo kumuvangira rwose.aba bayobozi nibaveho murebeko amaraso mashya adacubya icyorezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version