Ikipe Y’U Rwanda Y’Abagore Muri Cricket Itangiye Itsinda Ayo Bahanganye

Umukino wayo wa mebre wayihuje n’iya Botswana, Ikipe y’u Rwanda ya Cricket yatsinze iya Botswana amanota 31 kuri 29. Ni mu irushanwa ryo Kwibuka ryiswe “Kwibuka T20 Women’s Tournament 2021.

Ryateguwe mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ryitabiriwe n’ibihugu birimo Namibia, Nigeria, Botswana n’u Rwanda rwaryakiriye.

Abakinnyi barimo Ishimwe Diane,  Ishimwe Gisele Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda na Uwera Alice batangaza ko ubufatanye  ari bwo bwabafashije kwitwara neza muri uyu mikino.

- Advertisement -

Iri rushanwa ribaye ku  nshuro ya karindwi kuko ryatangiye gukinwa muri 2014.

Ikipe ya Kenya ni yo imaze kuryegukana kenshi kuko yaritwaye inshuro eshatu (2015, 2017 na 2018) mu gihe Uganda iryegukanye inshuro ebyiri(2014 na 2016) na ho Tanzania yo yaryegukanye muri 2019 ari na bwo riheruka kuba.

Umwaka ushize wa 2020 ntiryabaye kubera COVID-19.

Biteganyijwe ko amakipe azakina hagati yayo mu itsinda umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino yo mu matsinda yatangiye kuri iki Cyumweru tariki ya 06, izasozwa ku ya 11 Kamena 2021 naho kuya 12 Kamena 2021 hakinwe imikino ya nyuma.

Bazunguza ibendera ry’u Rwanda kubera ibyishimo

Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya mbere mu itsinda B mu guhatanira igikombe mu gihe ikipe ya 2 mu itsinda A n’iya kabiri mu itsinda B zizahatanira umwanya wa 3.

Iyi mikino yose izabera kuri Stade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket iri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Barimo kwishyushya
Basaza babo baje kubafana
Umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket iri i Gahanga
Ikuzwe Alice umukinnyi witwaye neza kurusha abandi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version