Abashaka Kuyobora FERWAFA Bamenyekanye

Nyuma y’uko abayoboraga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bari bayobowe na (Rtd) Brigadier General Jean Damascène Sekamana beguye, ubu abashaka kuriyobora bamenyekanye.

Abo ni Louis Rurangirwa na Olivier Nizeyimana. Rurangirwa amaze igihe ari umusifuzi ku rwego mpuzamahanga n’aho Olivier Nizeyimana weasanzwe ari Perezida wa Mukura Victory Sports et Loisir.

Hashize indi  myaka ine Rurangirwa yongeye kwiyamamariza kuyobora ririya shyirahamwe ariko biranga.

Yigeze kuba  Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”.

- Advertisement -

Bamwe mu bandi bantu ashaka kuzakorana nabo harimo Madamu Nzaramba Kansiime wigeze kuyobora Akarere ka Nyarugenge na Senior Superintendent of Police( SSP)Willy Marcel Higiro wigeze kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Olivier Nizeyimana ni Perezida wa Mukura FC guhera mu mwaka wa 2020.

Nizeyimana niwe nyiri  Volcano express kandi akaba ahagarariye mu Rwanda Ikigo cy’Abanya Korea y’Epfo gikora imodoka kitwa Hyundai.

Tariki 09, Kamena, 2021 nibwo FERWAFA izatangaza burundu abantu bamerewe kuziyamamaza hanyuma amatora nyirizina azabe tariki 27, Kamena, 2021.

Louis Rurangirwa
Olivier Nizeyimana
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version