Abiga I Nyabihu Babwiwe Akamaro K’Umutungo Bwite Mu By’Ubwenge

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe iterambere, RDB, rwasuye abiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyabihu ryigisha ikoranabuhanga, Rwanda Coding Academy, rubasobanurira akamaro ko kurinda umutungo mu by’ubwenge no kwirinda gukoresha uw’abandi nta burenganzira bahawe cyangwa ngo bawiyitirire uko wakabaye.

Ubukangurambaga bwa RDB bugamije kuzamura imyumvire y’abanyeshuri ku byerekeye guhanga umutungo runaka mu by’ubwenge, amategeko abigenga no kumenya ko kizira kwiyitirira ‘umutungo uwo ari wo wose’ utari uwawe.

Abakozi ba ruriya rwego babwiye abanyeshuri bari babateze amatwi ko bagomba gutangira gutekereza imishinga ishobora kubyara umutungo bwite mu by’ubwenge.

Ngo ni ibitekerezo bigomba kubazamo bakiri bato ariko nanone bagakura bazirikana ko kizira kwigana iby’abandi warangiza ukabyiyitirira.

Abana biga ikoranabuhanga bo muri Rwanda Coding Academy

Abanyeshuri bibukijwe ko ‘akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure’ bityo ko n’igitekerezo kibyara umushinga uganisha ku bukire kigomba gutangira gushakwa hakiri kare.

Ku rubuga rw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe iterambere hari urutonde rw’ibyo Umunyarwanda cyangwa umushoramari uturutse hanze yarwo ushaka kurushoramo imari agomba gukurikiza kugira ngo yandikishe umutungo bityo ‘abe awugize uwe bwite urindwe.’

Nyuma yo gusobanurira abana biga mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy akamaro guhanga umutungo mu by’ubwenge no kuwurinda, abakozi ba RDB bazajya n’ahandi mu Ntara y’i Burengerazuba harimo no ‘ku Nyundo.’

Umutungo bwite mu by’ubwenge ni umutungo bwoko ki?

Umutungo bwite mu by’ubwenge ugomba kwandikishwa mu nzego zibifitiye ubushobozi, ukarindwa

Umutungo bwite mu by’ubwenge ni umutungo ukomoka ku gihangano gifatika cyangwa kidafatika cyahanzwe na runaka cyangwa itsinda runaka ry’abahanga batagize ahandi bakigana.

Bishatse kuvuga ko icyo gihangano( igitabo, indirimbo, igishushanyo, ishusho…) kiba ari umwimerere wa nyiracyo, nta handi yigeze agikura kandi akacyandikisha ndetse bikemezwa ko ‘koko’ nta handi kigeze gihangwa bityo akacyegukana.

N’ubwo ijambo ‘umutungo bwite mu by’ubwenge’ ryavutse hagati y’Ikinyejana cya 17 n’Ikinyejana cya 18, ryatangiye kugira ubusobanuro n’uburemere mu rwego rw’amategeko mu mpera z’Ikinyejana cya 20.

Abongereza nibo batangiye kurikoresha bwa mbere kandi  ibi birumvikana kuko n’ubundi nibo batangiye gukora inganda zikora ibyuma n’ibindi bikoresho bya mbere bikomoka ku bukorikori.

Hari hagati y’umwaka wa 1760 kuzamuka ukageza mu mwaka wa 1820 ndetse n’uwa 1840.

Abize amateka bazi ko umugabo witwa James Watt ari we wavuguruye imashini yakoreshejwe mu nganda zari zikiyubaka mu Bwongereza.

James Watt mu mwaka wa 1769 ubwo yari umwarimu muri Kaminuza ya Glasgow

Yabikoze abifatanyije no kuba umwarimu muri Kaminuza ya Glasgow muri Ecosse aho yakomokaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version