Inama Komisiyo Y’Uburenganzira Bwa Muntu Iha Abakoresha YouTube Mu Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu Hon Marie Claire Mukasine yibukije abakoresha urubuga rwa YouTube ko kurushyiraho ibintu bigize icyaha bihanwa n’amategeko. Yababwiye ko uburenganzira bugendana n’inshingano bityo ko bagombye kwirinda kubyitiranya.

Marie Claire Mukasine yasubizaga  ikibazo yari abajijwe kigamije kumenya uko Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ifata abantu bakoresha YouTube bakica amategeko bitwaje ko biri mu burenganzira bahabwa n’amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga nk’uko hari bamwe bamaze iminsi batabwa muri yombi bakajyanwa mu nkiko.

Hari mu kiganiro kigenewe abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 30, Ugushyingo, 2021 cyari kigamije kuvuga kuri gahunda zikomatanyije Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu izakoranamo na MINUBUMWE, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga n’ibindi bigo bikora mu nzego zifite aho zihurira n’uburenganzira bwa muntu.

Hon Marie Claire Mukasine yavuze ko ari ngombwa ko abantu bamenya kandi bakazirikana ko umuntu agira uburenganzira ariko akagira n’inshingano.

Ati: “ Ni byiza ko abo bakoresha YouTube bakica amategeko bamenya ko hari uburenganzira bwabo ariko hari n’inshingano bagomba gukurikiza bakirinda kwica amategeko kuko kuyica bituma abahana.”

Yavuze ko kuba Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga ari byiza ariko ngo abashaka kurikoresha uko bidakwiye bagombye kubyirinda.

Ngo buri muntu agomba kwirinda guhutaza abandi yitwaje ibyo yita uburenganzira bwe busesuye.

Mukasine yikomye abantu bakoresha ziriya mbuga bagahembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi nshingwabikorwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu witwa Maurice Mugabowagahunde yabwiye Taarifa ko muri rusange imbugankoranyambaga atari ikibazo ubwazo, ahubwo ngo uburyo zikoreshwa nibwo butagenda neza.

Mugabowagahunde yavuze ko imwe mu nshingano bafite ari ugukora ubushakashatsi ku byerekeye aho ingengabitekerezo ikomoka, uko ikura, uburyo itambukamo ndetse n’uburyo bwiza kandi burambye bwo kuyikumira.

Mu bushakashatsi bwabo, abashakashatsi b’iriya Minisiteri basanze abenshi mu bakoresha YouTube bahembera ingengabitekerezo ari abantu baba hanze y’u Rwanda.

Ikindi kibazo ngo ni uko abenshi mu bakoresha ziriya mbuga bahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ari urubyiruko.

Mugabowagahunde ati: “ Mu Itegeko nshinga ry’Abanyarwanda tuvuga neza ko Abanyarwanda twiyemeje kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Mugabowagahunde avuga ko bateganyije ubukangurambaga buzakorerwa mu rubyiruko rugamije kurwumvisha ko imbunga nkoranyambaga atari mbi ariko kizira kuzikoresha wica amategeko.

Muri kiriya kiganiro, abanyamakuru babwiwe ko guhera tariki 30, Ugushyingo kugeza tariki 10, Ukuboza, 2021 ari icyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bwa muntu mu ngeri zitandukanye.

Muri ubwo burenganzira harimo ubw’abafite ubumuga, uburenganzira bw’abahuguzwa imitungo no mu zindi nzego z’ubuzima bw’Abanyarwanda.

Hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo gukangurira abantu uburenganzira bwabo no kubasaba kubuharanira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version