Abiga Iby’Umutekano Muri Nigeria Baje Kwigira Kuri Polisi Y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa 22 zasuye u Rwanda ziturutse muri Nigeria.

Rigizwe n’abanyeshuri 15 n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu gitangirwamo amasomo y’umutekano (NISS) mu murwa mukuru (Abuja) bari mu rugendoshuri mu Rwanda.

Baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko  bahuza amasomo biga n’ibikorwa n’inzego z’umutekanor.

Urwo rugendo baruhaye insanganyamatsiko igira iti: ‘Ukwihuza kw’Isi n’imiryango y’ibihugu byo mu Karere n’uruhare bigira mu iterambere rirambye muri Afurika.”

- Kwmamaza -

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabasobanuriye ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano ugaragarira buri wese.

Impamvu yabyo ishingiye ku buyobozi butanga umurongo ufatika wo guharanira ko ‘Abanyarwanda bakora imirimo yabo batekanye.

IGP Namuhoranye yagize ati: “Tugendeye ku murongo w’ubuyobozi bukuru bw’igihugu wo guharanira ko Abanyarwanda n’abarutuye bakora ibikorwa byabo batekanye, twihutiye kuvugurura imikorere hibandwa ku gukumira ibyaha binyuze mu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe kugabanya ibyaha n’umubare w’abanyabyaha bafatwa bagafungwa.”

IGP Namuhoranye

IGP Namuhoranye avuga ko urubyiriko rugira uruhare mu gukumira ibyaha, aho kuri ubu abarenga miliyoni imwe bagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Hashinzwe amatsinda yo kurwanya ibyaha cyane mu mashuri yisumbuye, hashyirwaho imboni z’impinduka zigizwe n’abanyuze mu bigo ngororamuco.

Avuga ko ibyo byose bituma  umubare munini w’urubyiruko wirinda ibyaha ahubwo wiyemeza guharanira umutekano w’igihugu na gahunda z’iterambere.

Namuhoranye avuga ko Polisi yashatse n’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano by’umwihariko uwo mu muhanda.

Hari cameras zikoreshwa bikagabanya umubare w’abapolisi boherezwa mu muhanda.

Hiyongeraho ko ibyo ari n’uburyo bwihuse bufasha mu kugaragaza amakuru yizewe ku makosa akorwa mu mihanda bigatuma hatangwa ubutabera buromo kurwanya ruswa no gushimangira ubunyamwuga.

Abashyitsi ba Polisi y’u Rwanda bahawe ikiganiro kirambuye ku ruhare rw’umutekano urambye mu iterambere ry’igihugu banabwirwa urugendo Polisi y’u Rwanda yaciyemo mu kuvugurura imikorere hagamijwe kunoza umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Bahise u Rwanda ngo abe ari rwo bigira ho

DE Egbeji, Ushinzwe amasomo akaba n’Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gitangirwamo amasomo y’umutekano waje ayoboye izi ntumwa, yavuze ko uru rugendoshuri barimo rukubiye mu masomo y’amezi 10 bamara biga, aho bagenzi babo na bo bari mu bindi bihugu.

Yavuze ko u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine cyo muri Afurika cyatoranyijwe gukorerwamo urugendoshuri rw’umwaka.

Avuga ko kwiga bitangirira mu rugo… Afurika.

Ati: “Dushobora kwigira mu bindi bihugu byo ku isi, ariko tugomba guhera kuri Afurika. Twaje kureba ibyo u Rwanda rwigira ku kwihuza kw’isi ndetse n’inyungu rubibyaza, ariko kandi hari n’ibyo u Rwanda rushobora kwigira kuri Nigeria.

Biteganyijwe ko bazakomeza urugendoshuri basura n’ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Hari abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version