Perezida Kagame Arageza Ijambo Ku Muryango W’Abibumbye

Ku rutonde rw’uko Abakuru b’ibihugu bavuga ijambo babwira bagenzi babo bagize Umuryango w’Abibumbye ugizwe n’ibihugu 193, hariho  ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari bugeze ku bandi ijambo kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Nzeri, 2023.

Uko bigaragara Umukuru w’u Rwanda araza kubwira abandi bayobozi ko u Rwanda rukomeje umurongo w’iterambere rwiyemeje n’ubwo ruhangana n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingaruka z’intambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Ashobora no kuza kubabwira ko mu iterambere isi irimo, Afurika idakwiye kwibagirana kuko ari umugabane ufitiye akamaro isi muri rusange.

Birashoboka kandi ko yaza kugaruka ku mimirere y’uko u Rwanda rubanye n’amahanga yaba ibihugu birwegereye cyangwa ibirwitaruye.

- Advertisement -

Ubusanzwe Brazil nicyo gihugu gutangira kubwira abagize UN ibyo cyakoze.

Impamvu ni uko ari cyo cyatangiye kujya kibikora mbere y’ibindi kuko byo byabanzaga gusa n’ibitinda, biza kurangira Brazil ari yo ibyegukanye.

Leta zunze ubumwe z’Amerika nizo zihita zitambutsa imbwirwaruhame yazo kuko ari cyo gihugu cyakira iyo nama.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version