Ab’Irondo Ry’Umwuga Muri Nyarugenge Bakubitiye Umuturage Mu Muhanda

Video yaraye icicikana ku mbuga nkoranyambaga ariko twashoboye kumenya aho yafatiwe, irerekana abakora irondo ry’umwuga bakurubana umuturage hasi. Byabereye mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Gasanteri kitwa Karama.

Amakuru dufite avuga ko uriya mugabo bamusanze ari kubakira umwe mu baturanyi ari  kumwe na bagenzi be hanyuma basanga atambaye agapfukamunwa.

Umwe mu bakorana n’inzego z’umutekano mu Mudugudu wa Karama yabwiye umunyamakuru wa Taarifa ko abashinzwe irondo ry’umwuga bananiwe kwihanganira imyitwarire n’imvugo z’uriya musore ahubwo bakora ibintu bidakwiye.

Ngo bisa n’aho yari agamije kubagusha mu mutego, bagakora ibidakwiye kandi bigafatwa video.

- Advertisement -

Uwaduhaye aya makuru utashatse ko dutangaza amazina ye anenga ibyo bariya bantu bakoze, akavuga ko bidakwiye umuntu ukora kinyamwuga.

Ubwo twandikaga iyi nkuru twahamagaye (Rtd)Captain Youssouf Kabiligi uyobora Inkeragutabara mu Karere ka Nyarugenge kuko ari we ufite mu nshingano imyitwarire y’abashinzwe irondo ry’umwuga dusanga telefoni ye ntiri ku murongo.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Emmy Ngabonziza twamuhamagaye ngo agire icyo atubwira kuri ibi byakorewe umwe mu baturage be, adusubiza ko ‘ari mu nama y’umutekano.’

Abaturage barahohoterwa…

Ibivugwa mu Mugudugu wa Rubona, Akagari ka Rwisirabo, Mu Murenge wa Karangazi byo guhohotera umuturage bije mu gihe nta gihe kinini gishize hari banyamakuru babiri ba Flash FM bakubiswe n’abasore bivugwa ko bari  kumwe n’Umukuru w’umudugudu washyizeho bariyeri bakumira abaturage ngo ntibajye kuvoma kuko ari ‘Guma mu Rugo.’

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwaraye butangaje ko bwataye muri yombi uriya mukuru w’umudugudu witwa Kalisa Sam.

Akarere ka Nyagatare n’aka Nyarugenge turi mu turere 11 turi muri Gahunda ya Guma mu Rugo.

Ibi biri gukorwa mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi aherutse kwihaniza abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze ababuza guhohotera abaturage muri ibi bihe bitaboroheye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version