Polisi Yihanangirije Abahohotera Abaturage Muri Guma Mu Rugo

Nyuma y’inkuru y’uko hari abo mu irondo ry’umwuga mu Murenge wa Kigali Akarere ka Nyarugenge bafashwe amashusho bakubitira umuturage mu muhanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yihanangirije abahohotera abaturage, avuga ko Polisi n’izindi nzego bagiye gukurikirana abakoze.

CP Kabera yunze mu rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi avuga ko bidakwiye ko inzego zaba iz’umutekano cyangwa iz’ubuyobozi bw’ibanze zihohotera abaturage haba muri ibi bihe bya Guma mu rugo no mu bihe bisanzwe.

Ati: “ Polisi ntishyigikiye na gato abayobozi cyangwa abakora irondo ry’umwuga bahohotera abaturage. Ntago byemewe na gato.”

Avuga ko Polisi izakorana n’izindi nzego abagaragaye muri kiriya gikorwa bagafatwa kuko bahemukiye umuturage.

- Advertisement -

Muri Guma ya mbere yabaye mu mpera za Werurwe zishyira Mata, 2020 hari abapolisi bagaragaye bahohorera abaturage mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Mu minsi ishize nabwo hari abapolisi bakorera mu Karere ka Musanze bafashwe amashusho bahohotera umuturage.

Mu nkuru yatambutse muri kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda, Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yamaganye iriya myitwarire ndetse avuga ko ababikoze bakurikiranywe mu nzego za Polisi zishinzwe imyitwarire iboneye.

Photo@KT Press

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version