Abisilamu Ntibarasubizwa Ku Cyifuzo Cy’Isengesho Rya Mu Gitondo

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Mufti Mussa Sindayigaya. Ifoto: The New Times

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru nyuma yo kwizihiza umunsi w’igitambo, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yabatangarije ko hakiri ibiganiro na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ngo hasubizweho isengesho rya mu gitondo Abisilamu bita Adhan.

Iri sengesho riherutse gusabwa n’umwe mu Bisilamukazi wari waje i Nyamirambo aho Perezida Kagame Paul yari yifatanyije nabo, amusaba ko ryasubizwaho.

Kagame yamusubije ko inzego zigomba kuzabireba, zikagira uko zibyanzura.

Ndetse yavuze ko iyo urebye usanga amasaha iryo sengesho rikorwaho ari ayo kubyuka abantu bakajya mu mirimo.

Icyo gihe uwasabye ko iryo sengesho ryagaruka yagize ati: “Hari ikintu kitubabaza cyane. Wenda ni uko tutasobanukiwe muradufasha. Rwose kuba guhamagarira abantu gusenga mu gitondo byarahagaze, biratubabaza kuba byaravuyeho. Kuriya bahamagara abantu ngo bajye gusenga mu gitondo ntabwo bikibaho.”

Perezida yamusubije ko gusuzuma iyo ngingo ari ibintu byoroshye bishobora gusuzumwa nta ngorane.

Yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Dominique Habimana kuzasuzuma icyo kibazo bakareba niba ibyo bita ‘gutora Adhan’ byagarurwa.

Gusa nta gisubizo Abisilamu barahabwa kugeza ubu.

Mufti Sindayigaya yabwiye itangazamakuru ati: “Adhan ubundi iratorwa, kereka iya mu gitondo kandi ubwo igishaka kuvugwa hano ni ku ndangururamajwi kuko iyo mu musigiti iratorwa. Izindi enye zisigaye zitorerwa ku ndangururamajwi.”

Avuga ko bakiganira na MINALOC ngo barebe uko iyo gahunda yagarurwa.

Yagize ati: “Twarakurikiranye, maze kuvugana inshuro zitari nke na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ni nawe wari uhari barabimushinze kugira ngo abikurikirane rero turi gukorana, turavugana kandi yambwiye ko twihangana, ko bari kureba inzira byakorwamo. Ndumva rero turi gukora ibisabwa kandi nawe ari kubikurikirana.”

Umuhamagato wa Adhan ugize amasengesho atanu agomba gukorwa n’Aba-Islam ku munsi, ibi bikaba biri mu bigize inkingi z’ukwemera kwabo.

Ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa n’Aba-Islam badaturiye imisigiti.

Ku wa 15, Werurwe, 2022 ni bwo Polisi yatangaje ko umuhamagaro wa mu gitondo (Adhan) ugamije gushishikariza Aba-Islam kwitabira amasengesho wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *